Categories: Amakuru

Politiki y’Uburezi budaheza yazamuye bigaragara umubare w’abiga

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC), yatangaje ko Politiki y’Uburezi budaheza, yashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatumye umubare w’abagana amashuri wiyongera uhereye mu y’inchuke, cyane ko Politiki ya mbere ya Jenoside yari yuzuyemo ivangura no guheza, bamwe bigatuma batiga.

Minisitiri w’Uburezi Dr Joseph Nsengimana mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Inama y’Igihugu y”Umushyikirano ku munsi wayo wa kabiri, yavuze ko mu myaka 32 ishize, habaye impinduka zigaragara mu byiciro byose by’amashuri.

Ati “Mbere ya 1994 amashuri y’inchuke yari mbarwa, ubu dufite abana barenga ibihumbi 680 bari muri aya mashuri y’incuke, urumva ko ubu abana b’Abanyarwanda bategurwa, mbere y’uko bajya mu ishuri nyirizina, bikaba amahirwe kugira ngo bige, bashobore gutsinda.”

Arongera ati “Mu 1994, mu mashuri yisumbuye hari Abanyarwanda ibihumbi 37, uyu munsi hari abana b’Abanyarwanda ibihumbi 787 mu yisumbuye, byikubye inshuro zirenga 20. Ibyo byerekana ko amarembo y’uburezi yaguwe koko, kandi Abanyarwanda bakayagana.”

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu 1994 mu Rwanda hari abantu bize Kaminuza 2,000 ariko uyu munsi Kaminuza y’u Rwanda yonyine ikaba isohokamo abarenga 9,000 mu mwaka umwe, hatabariwemo abarangiza mu zindi Kaminuza zigenga n’amashuri makuru.

Nubwo imibare igaragaza ko hari ubwiyongere kandi buri ku rwego rwo hejuru bwabayeho mu gihe cy’imyaka 32 ishize, Minisitiri Nsengimana avuga ko hakiri byinshi byo gukora.

Ati “Kugira ngo tugere aho twifuza kugera, ni ugufatanya twese nk’Abanyarwanda. Uburezi bwubakira ku burere, ababyeyi turabashishikariza ko bita ku bana babo kuva bakiri bato, kuko amashuri ahera ku mwana wazanye, nuzana umwana utuzuye, ukavuga ngo ishuri niryubake, icyo gihe ntabwo tugera kuri wa Munyarwanda twifuza.”

Yungamo ati “Ahubwo dufatanyije tugahera ku burere bw’abana bato, wamuzana no ku ishuri, ukamuherekeza mu ishuri ukamenya mwarimu, umuyobozi w’ishuri, kugira ngo umufashe nawe. Icyo gihe bizatuma ireme ry’uburezi ritera imbere.”

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko hashyizwe imbaraga mu mashuri ya Tekiniki Imyuga n’ubumenyingiro mu rwego rwo gutegura abanyeshuri kujya no kunoza akazi, kugira ngo bibafashe kuzajya barangiza ayo mashuri bahita bajya mu kazi, kandi bigakorwa bihuzwa n’imirimo iri hanze, bizafashe abanyeshuri kwiyubaka banubaka Igihugu.

Mu rwego rwo kugabanya ubucukike bukigaragara mu mashuri, Leta yubatse ibyumba by’amashuri 27, 500 hagati ya 2017 na 2024, ikaba ari gahunda izakomeza gukorwa kugira ngo bifashe abana kurushaho kwiga bisanzuye.

Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

13 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

21 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

6 days ago