Categories: Politiki

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Comoros

Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Hon. Christine Nkulikiyinka, yashyikirije Azali Assoumani, Perezida w’Ibirwa bya Comoros ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Ibi byabaye ubwo Minisitiri Nkulikiyinka yagiriraga uruzinduko muri Comoros, rugamije gushimangira umubano umaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.

Ubutumwa Minisitiri Nkulikiyinka yashyikirije Perezida Assoumani, bwari bukubiyemo gushimangira umubano mwiza ushingiye ku bucuti, ubufatanye n’icyizere bisanzwe bihuza ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwagaragaje ubushake bw’u Rwanda na Comoros bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye bufitiye inyungu impande zombi, no guteza imbere imikoranire ku rwego rw’Akarere mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye mu by’ubukungu.

Muri urwo ruzinduko kandi Minisitiri Nkulikiyinka,yagiranye ibiganiro na Hon. Said Mohamed Ali Said, Minisitiri ushinzwe Urubyiruko, Umurimo, Siporo, Ubuhanzi n’Umuco w’Ibirwa bya Comoros.

Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi, ndetse n’amahirwe yo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Comoros, cyane cyane mu bijyanye no guhanga imirimo no guteza imbere imitangire ya serivisi.

Ibi biganiro byagarutse kandi ku gusangira ubunararibonye mu rwego rwo guteza imbere inzego za Leta zikora neza, no kugera ku iterambere rirambye mu mibereho n’ubukungu.

Minisitiri Hon. Christine Nkulikiyinka, yahuye ndetse agirana ibiganiro n’Abanyarwanda batuye mu Birwa bya Comoros agaragaza ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gukomeza umubano n’Abanyarwanda baba mu mahanga no guteza imbere ubumwe bwabo aho bari hose.

Ibiganiro bagiranye kandi byibanze ku mibereho y’abo muri Diaspora, uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse n’akamaro ko gukomeza kubungabunga indangagaciro, umuco n’icyubahiro by’u Rwanda kabone nubwo baba bari mu mahanga.

Minisitiri Nkulikiyinka yagiriye uru ruzinduko muro Comoros ku itariki 8 Gicurasi 2026.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

49 minutes ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

9 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago