Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Hon. Christine Nkulikiyinka, yashyikirije Azali Assoumani, Perezida w’Ibirwa bya Comoros ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.
Ibi byabaye ubwo Minisitiri Nkulikiyinka yagiriraga uruzinduko muri Comoros, rugamije gushimangira umubano umaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.
Ubutumwa Minisitiri Nkulikiyinka yashyikirije Perezida Assoumani, bwari bukubiyemo gushimangira umubano mwiza ushingiye ku bucuti, ubufatanye n’icyizere bisanzwe bihuza ibihugu byombi.
Uru ruzinduko rwagaragaje ubushake bw’u Rwanda na Comoros bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye bufitiye inyungu impande zombi, no guteza imbere imikoranire ku rwego rw’Akarere mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye mu by’ubukungu.
Muri urwo ruzinduko kandi Minisitiri Nkulikiyinka,yagiranye ibiganiro na Hon. Said Mohamed Ali Said, Minisitiri ushinzwe Urubyiruko, Umurimo, Siporo, Ubuhanzi n’Umuco w’Ibirwa bya Comoros.
Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi, ndetse n’amahirwe yo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Comoros, cyane cyane mu bijyanye no guhanga imirimo no guteza imbere imitangire ya serivisi.
Ibi biganiro byagarutse kandi ku gusangira ubunararibonye mu rwego rwo guteza imbere inzego za Leta zikora neza, no kugera ku iterambere rirambye mu mibereho n’ubukungu.
Minisitiri Hon. Christine Nkulikiyinka, yahuye ndetse agirana ibiganiro n’Abanyarwanda batuye mu Birwa bya Comoros agaragaza ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gukomeza umubano n’Abanyarwanda baba mu mahanga no guteza imbere ubumwe bwabo aho bari hose.
Ibiganiro bagiranye kandi byibanze ku mibereho y’abo muri Diaspora, uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse n’akamaro ko gukomeza kubungabunga indangagaciro, umuco n’icyubahiro by’u Rwanda kabone nubwo baba bari mu mahanga.
Minisitiri Nkulikiyinka yagiriye uru ruzinduko muro Comoros ku itariki 8 Gicurasi 2026.
