Ni amasezerano agamije ubufatanye bw’impande zombi, mu bijyanye n’umutekano, bahanahana ubunararibonye binyuze mu mahugurwa, kungurana ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano n’ituze rusange, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba, ndetse n’izindi gahunda zirebana no kubaka ubushobozi.
Ayo masezerano yashyizweho na CG Felix Namuhoranye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) ku ruhande rw’u Rwanda, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Indonesia. Ku ruhande rw’iki gihugu, mugenzi we Gen Listyo Sigit Prabowo, ni we wasinye ayo masezerano.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ukwakira 2025, kibera ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Indonesia mu murwa mukuru Jakarta, cyakurikiwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Sheikh Abdul Karim Harerimana.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…