Mu Rwanda hatangijwe inama y’Ibihugu binyamuryango by’Umuryango mpuzamahanga w’ubuziranenge (ISO) n’abafatanyabikorwa babyo, izaba urubuga rwo gusangira ubunararibonye bworohereza ubucuruzi, bugafasha mu guhanga ibishya ndetse no kubaka ubukungu buhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Hazabaho kandi kungurana ubumenyi, kunoza no guha imbaraga imikoranire no kongera kwemeranya ku gaciro ko kwimakaza ubuziranenge,
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudance Sebahizi, yagaragaje ko iterambere ry’inganda kuri uyu mugabane w’Afurika, ari kimwe mu bifite uruhare kuri izo mpinduka.
Ati “Ku ruhande rw’Afurika nk’umugabane, tugomba kureba uburyo ibyo dukora tubikora neza bikagera ku rwego mpuzamahanga, kuko ubuziranenge bugaragaza ubwiza bw’igicuruzwa, ariko bukanagaragaza ko icyo gicuruzwa kitagomba kwangiza ubuzima bw’abantu, yaba ari ibidukikije, ndetse kikajyana n’ikoranabuhanga rigezweho, bivuze ko ubuziranenge aribwo butuma kigera ku isoko mpuzamahanga.”
Dr Sung Hwan Cho, Perezida wa ISO, yavuze ko hakenewe ubufatanye nk’Isi yose, mu kunoza ubuziranenge hagamijwe kugera ku iterambere rirambye.
Ati “Impinduka ziza mu gihe dukoreye hamwe mu buryo ndengamipaka, binaduhamagarira guhuriza hamwe imbaraga, cyane iyo Isi yacu ikeneye ibisubizo birambye bituvamo. Ubuziranenge mpuzamahanga buhuriza hamwe ibyiciro byose mu nzego zitandukanye, ndetse bikumvikanisha n’ijwi ryo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.”
Minisitiri w’Intebe Dr Nengiyumva Justin, yavuze ko iyi nama ari urubuga rwo gusangira ubunararibonye bworohereza ubucuruzi, bugafasha mu guhanga ibishya ndetse no kubaka ubukungu buhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Ati “Iyi nama ni urubuga rw’ibihugu binyamuryango bya ISO n’abafatanyabikorwa bayo, rukaba rugamije kungurana ubumenyi, kunoza no guha imbaraga imikoranire no kongera kwemeranya ku gaciro ko kwimakaza ubuziranenge, kuko iyo ubuziranenge buhari bworohereza ubucuruzi, bugateza imbere ibijyanye no guhanga udushya, kubungabunga ibidukikije ndetse no gutanga igisubizo nyacyo ku bibazo byugarije Isi.”
Ni inama izamara iminsi itanu ikazaganirwamo ingingo zitandukanye zirimo uburyo bunoze bwo kwemeza amategeko agenga ubuziranenge, by’umwihariko ku mugabane w’Afurika.
Mukanyandwi Marie Louise
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…