Muri Madagascar kuva ku ya 25 Nzeri 2025, abiganjemo urubyiruko bazwi nka ‘Gen Z’ bari mu myigaragambyo ya hato na hato, kubera kutishimira ubutegetsi bwa Perezida Andry Rajoelina, bakaba noneho bashishikarije abaturage kuzitabira indi myigaragambyo ya karahabutaka kuri uyu wa Kane, mu murwa mukuri w’iki gihugu, Antananarivo.
Ibi bibaye mu gihe Perezida Rajoelina kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ukwakira 2025, yakiriye itsinda ry’abaturage bamugezaho ibibazo byabo umwe ku wundi, agamije gushaka icyahosha iyo myigaragambyo, gusa bikaba byagaragaye ko ibyo bidafashe ku bigaragambya.
Nyuma yo kuganira n’abo baturage, ibyo baganiriye bikanyura kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, Umukuru w’Igihugu yemeye ko azegura niba ibibazo by’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato mu murwa mukuru Antananarivo bidakemutse burundu mu gihe cy’umwaka umwe.
Ikindi Perezida Rajoelina yakoze mu kugerageza kugarura ituze mu gihugu, ni ugusesa Guverinoma yari iriho, agashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya w’umusirikare, washyizweho ku wa mbere w’iki cyumweru.
Ibi byose ntacyo bikora ku bigaragambya ngo babihagarike kubera uburakari bafite, ahubwo bakomeza ibyabo byo gutegura imyigaragambyo (grève générale), aho bateganya ko izatangira saa tatu zuzuye mu murwa mukuru wa Madascar.
Iyo myigaragambyo iterwa ahanini n’ubukene bukabije muri iki gihugu, aho urubyiruko ruvuga ko rwugarijwe n’ubushomeri, ndetse bakanavuga ko iki gihugu cyamunzwe na ruswa.
Abanyeshuri muri za kaminuza bo bavuga ko kwiga bitaborohera kubera kubura umuriro ndetse n’amazi, ibyo bigatuma aho baryamahaba umwanda ku buryo umwe muri bo avuga ko babana n’imbeba aho baryama.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…