Umuryango w’Abibumbye (UN), watangaje ko ugiye kugabanya Ingabo n’Abapolisi bashinzwe kugarura amahoro bari mu bihugu bitandukanye birimo ibibazo by’umutekano, aho abagera kuri 25% bagiye gusubizwa mu bihugu bakomokamo.
Ibi Umuryango w’Abibumbye uravuga ko bitewe n’icyemezo cyafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyo guhagarika gutanga umusanzu cyari gisanzwe gitanga muri iyi gahunda, nk’umufatanyabikorwa wazaga ku isonga.
Ku ikubitiro, hagiye kugabanywa abarikare bari hagati y’ibihumbi 14 na 15, ndetse n’abapolisi basaga ibihumbi 50. UN irateganya kugabanyaho 15% by’ingengo y’imari yajyaga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bitarenze uyu mwaka.
Umwe mu bakozi ba UN utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye ‘abc News’ ko ibi byo kugabanya uwo musanzu, biri muri gahunda ya Perezida Donald Trump yise ‘America First’(Amerika mbere na mbere), kuko ngo abona ari amafaranga asohoka ariko adafitiye umumaro igihugu cye.
Ibihugu UN ifitemo abashinzwe kugarura amahoro ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Santrafurika, Sudani y’Epfo, Cyprus Libani na Kosovo.
Iki cyemezo cyo kugabanya umubare munini gutyo w’abashinzwe kubungabunga amahoro, kije nyuma y’ibiganiro byahuje ku wa Kabiri Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres na Mike Waltz, Ambasaderi mushya wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye.
Biteganyijwe ko ku biro bikuru by’Umuryango w’Abibumbye, ku mashami yawo hirya no hinoku Isi ndetse no mu kazi kanyuranye k’uyu muryango, 20% by’imirimo ihakorera izakurwaho.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…