Categories: Imikino

PSG itsinze Arsenal yegukana Champions League ya kabiri

Ikipe ya PSG yatsindiye Arsenal ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 120, itwara iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2026.

Muri uyu mukino, Arsenal ni yo yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu ku gitego cyatsizwe na Kai Havertz, ahawe umupira na Leandro Trossard banyuze ku ruhande rw’ibumoso.

Igice cya mbere cyarangiye Arsenal iyoboye n’igice 1-0 ariko PSG. Ku munota wa 61 binyuze ku ruhande rw’ibumoso, Kvicha Kvaratskhelia yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina maze myugariro Christian Mosquera aramugusha, nuko PSG ibona penaliti, yatsinzwe neza na Ousmane Dembele.

Iminota 90 isanzwe yarangiye ari igitego 1-1, hongerwaho itandatu na yo irangira uko, hongerwaho indi minota 30 ya prolongation ntihagira igihinduka, bityo hitabazwa penaliti ngo honeke uwegukana igikombe.

Ku ruhande rwa Arsenal Declan Rice, Kai Havertz na Gabriel Martinelli binjije penaliti zayo, Ebereche Eze na Gabriel Maghalaes barazihusha mu gihe ku ruhande rwa PSG Goncalo Ramos, Achram Hakimi, Leandro Belardo na Desire Doue bazinjije igahushwa na Nuno Mendes byatumye begukana igikombe batsinze penaliti 4-3.

PSG itwaye iki gikombe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, kuko ari nayo ifite igikombe cya 2024-2025 ari nabwo yari igitwaye bwa mbere mu gihe Arsenal itaragitwara na rimwe.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

7 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

15 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago