Ku wa Gatandatu tariki tariki 30 Gicurusi 2026, Madamu Jeannette Kagame yafunguye inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, yiswe ‘Ntarama Genocide Memorial Gallery’.
Iyi nzu y’amateka yubatswe ku bufatanye bwa LiquidInTechRW na Unity MemoryRw ndetse na Imbuto Foundation, nk’umusanzu uzafasha mu kubika, kubungabunga no kwigisha amateka ya Jenoside no kurinda ko izongera kubaho ukundi.
Muri iyi nzu y’amateka yafunguwe, harimo ibimenyetso byo mu byiciro 3, birimo ibigaragaza imibanire myiza y’Abanyarwanda mbere y’ubukoloni, uko Jenoside yateguwe kugera ikozwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bugesera, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’urugendo rwo kongera kwiyubaka kw’Abanyarwanda.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yatangaje ko yatangiye gahunda yo kubaka inzu ndangamurage za Jenoside yakorewe Abatutsi ku nzibutso 10 z’Igihugu, uhereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyange.
Icyo gikorwa cyabanjirijwe no gushyira Indabo ku mva ndetse no kunamira Abatutsi barenga 5000 bazize Jenoside, bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, kikaba cyaritabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneraguhugu, Dr Bizimana Jean Damascène.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…