Categories: Imikino

RSSB-Tigers yegukanye BAL 2026, ishema ku Rwanda

Ikipe ya RSSB-Tigers yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2026, yegukanye iir rushanwa nyafurika rya Basketball, nyuma yo gutsinda Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90 kuri 88.

Mu mukino witabiriwe n’abarimo perezida wa repubulika Paul Kagame, ikipe ya RSSB-Tigers yari ihagarariye u Rwanda, yegukanye BAL nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Petro du Lunda yo muri Angola amanota 90 kuri 88.

Iyi kipe yari yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, yanditse amateka yo guhita itwara aigikombe, cyane ko nta kipe yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yari yarabashije kwegukana iri rushanwa kuva ryatangira gukinwa muri 2021.

Mu gace ka mbere k’umukino RSSB-Tigers ntiyitwaye neza kuko atsinzwe amanota 27 kuri 16, gusa mu ka kabiri yaje kwihagararaho maze ikina neza, ikegukana ku manota 26 ku 10 ya Petro de Luanda, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka RSSB Tigers iri imbere n’igiteranyo cy’amanota 42 kuri 37 ya Petro de Luanda.

Mu gace ka gatatu k’umukino, ikipe ya Petro Du Luanda yongeye kukayobora, inagatsinda ku manota 22 kuri 19 ya RSSB.

Agace ka kane k’umukino ari na ko ka nyuma, karangiye amakipe yombi anganya amanota 29 kuri 29, bituma ikipe ya RSSB-Tigers yegukana igikombe ku giteranyo cy’amanota 90 kuri 88 ya Petro de Luanda.

Ni umukino wari witabiriwe cyane kuko BK Arena yari yakubise iruzura, ndetse wanarebwe na Perezida Paul Kagame n’abandi baybozi, nuko ikipe ya RSSB Tigers ihesha ishema u Rwanda ityo.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

6 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

14 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago