Home AMAKURU ACUKUMBUYE RAYON SPORT: MUNYAKAZI SADATE, IGITAMBO CY’IMPINDUKA MU MURYANGO MUGARI WA RAYON SPORT...

RAYON SPORT: MUNYAKAZI SADATE, IGITAMBO CY’IMPINDUKA MU MURYANGO MUGARI WA RAYON SPORT FC.

Nyuma y’igihe kitari gito muri Rayon sport hagaragara akajagari mumiyoborere n’imicungire y’ikipe ndetse n’umuryango mugari wa Rayon sport, ejo kuwa 22 Nzeri 2020, nibwo RGB Ndetse na MINISPORT bagaragaje raporo y’ibibazo biri muri rayon ndetse n’ingamba bafashe kugirango ibyo bibazo bikemuke burundu.

Abenshi mubakunzi ba Rayon sport baribarinubiye uwari umuyobozi wa Rayon sport MUNYAKAZI Sadate bagaragaza ko ariwe kibazo cyambere rayon sport yari ifite, nyamara ibibazo byatangiye mbere ye, bigenda bikururana kugeza kungoma ye.

Nyuma y’uko Sadate yandikiye inzego zitandukanye za leta kugeza kuri perezida wa repubulika y’ u Rwanda Paul KAGAME, ndetse mu minsi mike ishize Minisitiri wa Siporo atangajeko ibibazo biri muri Rayon sport bitagomba kurenza uku kwezi turimo kwa Nzeri bidakemutse.

Mu kiganiro cyahuje MINISPORT ndetse RGB, n’itangazamakuru Bagaragajeko ibibazo biri muri Rayon ari ibibazo by’igihe kirekire kandi ko byagize ingaruka kuri iyi kipe mu buryo bw’imiyoborere ndetse n’amafaranga. Nkuko umuyobozi wa RGB Dr Usta KAYITESI yabitangaje avuga ko Rayon sport itagira n’aho ibarizwa, nyamara hashize imyaka irenga 50 iyi kipe ishinzwe.

Yagize ati” Mugomba kuba mubizi ko Rayon sport ntigira bureau,twebwe tugenzura Rayon sport imaze gutwara ibikombe birenga 20, mu mateka yayo, ariko twabonye igikombe kimwe kiri muri bureau ya SADATE,kandi bureau ya SADATE iri aho yakoreraga, mbese ubu muri aka kanya tuvugana ntabwo tuzi aho bureau ya Rayon sport iri…”

Dr. Usta yakomeje agaragaza isura ya Rayon sport nk’ikipe yokamwe n’ubukene. Dr. Usta ati” ngira ngo kubabwira isura ya Rayon sport, kuri 17 z’ukwamunani tujya gusura muri uyumwaka, twasanze kuma konte yose ya Rayon sport, ntanibihumbi 200 biriho imbumbe yose, uyateranyije yose, ariko kuri 14 zukwa 7 umwaka 2019 arinawo munsi ngirango  hari hari bube gutora abayobozi, twasanze kuri konte za Rayon sport hariho amafaranga agera ku 10000 frw icyo gihe. Nukuvuga, habaho igihe kuri konte za Rayon sport ziba ziriho ubusa…”

Umuyobozi wa RGB akomeza agaragaza ishusho basanze muri Rayon sport nk’ikipe yokamwe n’amadeni menshi kandi akomeza kwiyongera. Kuko kuri iyo tariki ya 14 bakora igenzura muri 2019 haba amatora, basanze Rayon sport ifite umwenda wa miliyoni 600, ariko nyuma y’icyo gihe kugeza ubu, umwenda wa Rayon sport warugeze kuri miliyoni 800 FRW.

MUNYAKAZI Sadate

MUNYAKAZI Sadate yumvikanye kenshi mu itangazamakuru avuga ko muri Rayon harimo ba Rusahuriramunduru, banyunyuza Rayon sport mubyo yinjiza ndetse ashyira mu majwi ubuyobozi bwamubanjirije mu myaka yashize ,avuga ko banyereje umutungo wa Rayon sport. Ibyo byamukururiye abanzi benshi haba mubafana ndetse n’abamwe mu bayozi b’umuryango wa Rayon sport tutibagiwe n’abahoze bayiyobora. Gusa Sadate ntiyigeze acika intege kuko yagaragaje guhangana n’igitutu cyari kimuriho kimusaba kwegura.

Abafana benshi ba Rayon sport bamushinja kubasenyera ikipe, kubabeshya mu mishinga yagiye azana bavuga ko idashoboka. Mu mvugo zirimo uburakari bwinshi , ejo ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru, abafana benshi baribategereje hanze ya Kigali Arena kwumva uko ikiganiro cyagenze n’imyanzuro yavuyemo, bagaragazaga ko sadate yari ikibazo.

SADATE igitambo?

Nk’umugabo wize kandi uzi amategeko’ MUNYAKAZI Sadate ntabwo yari kwishora mu ngorane zo gushyira mu majwi abahoze bayobora umuryango wa Rayon sport ndetse bamwe bakiyobora atazi ibibazo bizakurikiraho. yaba yaravugaga ukuri cyangwa yarabehyaga. Yarabizi yuko atazakundwa, ariko icyo ashobora kuba yari agambiriye cyari kirenze izina Sadate MUNYAKAZI aricyo cyo gukemura ibibazo biri muri Rayon.

Dushingiye kuri raporo yagaragajwe, ibibazo byaribihari kandi byari kuzakomeza kurushaho gukomera kuko rayon ntagihe itagize ibibazo kandi ntibyatangiye sadate ageze kubuyobozi. Mu bibi sadate yaba yarakoze abantu bakwiye kubirenza amaso bakemera ko n’ubwo abizize ndetse na komite ye ikaba itazasubiraho n’abafana bakaba batamwishimiye, utibagiwe n’itangazamakuru kuko hari aho yagiye arihangara akajya kuri Radio akavuga uko yumva ibintu, abafana ba Rayon mwishimire ko ikibazo cyari muri muri Rayon cyagaragaye kandi cyahawe umurongo mwiza kigiye gukemukiramo. iyo kitagaragara cyarikuzamara imyaka myinshi kigaruka.

Mutabazi Parfait

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here