Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19 : Abacuruza mu isoko rya Muhanga barataka ko mu minsi iri...

Covid-19 : Abacuruza mu isoko rya Muhanga barataka ko mu minsi iri imbere bazabura ibishoro kuko babiriye.

Abacuruza mu isoko ry’Akarere ka Muhanga, bavuga ko mu minsi iri imbere, abenshi bazabura akazi kuko igishoro bari kukirya.

Muri iyi minsi abakorera mu masoko atandukanye y’igihugu bari muri gahunda yo gukora iminsi 50%. Ni ukuvuga gukora umunsi umwe ugasiba uwundi, kugira ngo hubahirizwe amabwiriza yo gukumira ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19.

Abacuruzi bo mu isoko rya Muhanga bavuga ko ibi bizabagusha mu gihombo cyane, kuko uretse no kuba basiba umunsi umwe bagakora undi. N’umunsi bakoze nta bakiliya baba bahari, ibyo bigatuma bakora ku gishoro kugira ngo ubuzima bukomeze.

Mukamunana Catherine ucuruza amashuka muri iri soko yagize ati « Ni ukuvuga niba nakoze none ari kuwa Gatatu. Ubwo nzongera gukora kuwa Gatanu. Ubwo nyine urabyumva nyine ni ibibazo, turya mu gishoro. Tuvuge niba none wacuruje 4000 ejo ntukore, birumvikana ko uzarya ya mafaranga yose wakoreye. Mbese ni ibishoro turi kwirira, ubwo nyine urabyumva nawe ko ari ikibazo “

Mukamunana Catherine avuga ko umunsi wasibye utakoze kandi ntahandi winjiriza amafaranga ukora mu gishoro ukarya

Umusore twise Emmanuel kuko atashatse ko amazina ye atangazwa. We yavuze ko n’ubu isoko yarikuba yararvuyemo, iyo aza kujya arya burimunsi.

Mu magambo ye yagize ati” Ahubwo se ninde ukirya burimunsi? None urarya ejo ukaburara. Kuko iyo nza kwishinga ibyo kurya burimunsi, njyewe nari kuba naravuye mu isoko kera. Kandi se n’iyo nariye ni n’ibihe biryo ubwo mba nariye ngo ndarondereza igishoro! Nkubu kuva Corona yaza sinari narya ifiriti.”

“Urumva nk’igihe twasibye tutakoze nyine aba ari ikibazo. Kuko n’ubundi ntaba kiliya bahari kuko n’uje ubona aguha amfaranga ari munsi yayo waranguje. None se ubu wibwira ko ubu umuntu wari ufite igishoro cya Miliyoni akiyafite? Wapi yarayariye ubu wenda asigaranye nka 500.000 cyangwa 600.000 aramutse ari menshi. Ahubwo hari n’abandi batagarutse mu isoko nyuma ya gahunda ya guma murugo kuko bayariye. Ni ikibazo rero, igishoro twarakiriye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bavuga ko bakora ibishoboka byose mu mibereho myiza y’abaturage bayo, aho bavuga ko bishyura imisoro ihwanye n’iminsi bakoze ndetse bamwe banabasoneye imisoro kuko babona batakoze.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana KAYIRANGA Innocent yagize ati “Hari ahantu ushobora gusanga hatari abantu benshi kuburyo bakora iminsi 30/30, ariko hari n’ahandi ubona hari abntu benshi nk’aho mu mboga no mumbuto bagomba kugabanuka bagakora umunsi umwe bagasiba uwundi. Icyo dukora rero ni uko twebwe mu kwishyuza nta muntu tuzishyuza iminsi atakoze, ikizima ni uko yiyandikisha tukamenya ngo uyu munsi yakoze uyu ntiyakoze. Icyo tubizeza ni uko umuntu azajya yishyura imisoro ihwanye n’iminsi yakoze.”

Mukazayire Youyou

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here