Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ubundi “Karande” ni iki ku buryo ikwiye kurwanywa no gusengerwa ? ...

Ubundi “Karande” ni iki ku buryo ikwiye kurwanywa no gusengerwa ? Igisubizo na Pastor Basebya Nicodème

Bene data basomyi bacu dukunda, dukomeje kubashimira ko mufata umwanya mugasoma ibyatangajwe n’iki kinyamakuru cyacu. Natwe duhora tubasabira ku Mana kugira ngo ibarinde muri byose kandi ibahe nk’uko ibyifuzo byanyu biri bituma muyihimbaza.

Mu ngingo y’uyu munsi nifuje ko twatekereza cyane ku bintu bikunze kubaho mubantu batandukanye, rimwe na rimwe ugasanga itsinda cyangwa umuryango w’abantu runaka bafite ibintu bisangije bikunda kubabaho cyangwa bakunda gukora. Murundi ruhande hari aho usanga agace cyangwa akarere runaka gafite ibintu abantu baho bahuriyeho cyangwa bikunda kugarukirana mu mibereho yabo byaba ibyiza cyangwa ibibi. Gusa akenshi amaso yacu ya kimuntu akunda kubona ibibi gusumba kubona ibyiza. Bityo naho haba hari ibintu byiza byaranze abantu b’umuryango runaka cyangwa akarere k’inaka akenshi uzasanga ataribyo abantu bashyizeho umutima cyangwa bavugaho ahubwo abantu usanga dukunda kwibanda kubitagenda neza, ingeso mbi, ibibi, ibyaha n’ibindi byaranze abantu buwo muryango cyangwa ako gace.

Mu nsengero zimwe aho abantu bateraniye basenga uzumva rimwe na rimwe bashyizeho umwanya wo gusengera abantu bavuga ko bafite icyo bita “karande”. Usenga asaba Imana ko yakura karande kuri abo bantu. Nkunda rero gutekereza cyane nkibaza karande iri gusengerwa ngo ive kubantu yaba yarabajeho ryari? Karande se ubundi ni iki kuburyo ikwiye kurwanywa no gusengerwa? Kugerageza gusubiza ibi bibazo ndabizi byakurura impaka nyinshi kuko imyumvire ndahamya ko ari myinshi kandi inyuranye kucyo abarokore bita “karande” n’inkomoko yayo. Rero nimvuga uko mbyumva ukumva ntibihuye nuko ubyumva, aho kunenga igitekerezo ahubwo nawe uduhe icyawe n’uko ubyumva wandika ahabugenewe ho gushyira ibitekerezo n’inyunganizi.

Ndi umupasiteri ariko ni gake cyane ndetse cyane nafashe umwanya wo gusengera karande yaba iyanjye kugiti cyanjye cyangwa iz’abandi bantu. Ibi mbiterwa n’igisobanuro mpa karande nuko numva yakurwa k’umuntu niba ari karande mbi. Mvuze karande mbi kuko nibaza ko hariho na karande nziza! Karande jye ntekereza ko ari ikintu gikunda kuba kubantu runaka cyangwa kikaba mugace runaka kuburyo bw’uruhererekane kigenda kisubiramo. Icyo kintu cyaba kiza cyaba kibi gishobora kuva kuri ba sogokuru, kikaboneka kuri ba data, kikaza kuri twe abana ndetse kikazaboneka no mubo natwe tuzabyara yewe no mubuzukuru bacu. Uru ruhererekane rw’imyifatire imeze uku nuku, ibikorwa bikozwe gutya na gutya cyangwa bibayeho kubantu bamwe muburyo busa mubihe bitandukanye ibi jye nibyo nita karande. N’inyito ubwayo “karande” yumvikanisha ibintu birandaranda biva hamwe bijya ahandi, biva ku muntu umwe bijya k’uwundi gutyo gutyo.

Karande kandi ishobora kugira inkomoko mumiterere y’abantu runaka, bivuye ku masano y’amaraso, bityo abantu bakomoka mu muryango runaka ukajya usanga hari imiterere, imyifatire, ibintu bibabaho cyangwa ibyo bakora bahuriyeho kandi bikaba uruhererekane mu muryango ugasanga bifashe ibisekuru bitatu cyangwa bine gutyo gutyo. Hari rero n’akarande k’ibintu biboneka k’umusozi cyangwa mu karere, k’inaka kandi nabyo bigakunda kujya byisubiramo bikorwa n’abantu bo muri ako gace kurusha abo mutundi duce kuburyo ubona nabyo byarabaye akarande kaho hantu. Nibaza ko biterwa nibyo abantu baba barakuriyemo, imico n’imigenzo batojwe bakiri bato, ingeso bakuze babona kuri bagenzi babo bityo zikabanduza babishaka cyangwa batabishaka. Ngira ngo bamwe muribuka umunyabwenge wavuze ko umuntu aza ku isi (avuka) ari mwiza ariko umuryango mugari (society) akuriyemo akaba ariwo umwanduza cyangwa umuhindura mubi! Hari uduce usanga twiganjemo abasinzi, ahandi ugasanga higanje indaya, abajura n’abanyarugomo, mugihe ahandi hakunda kuvuka abanyabwenge, abacuruzi, abanyabukorikori gutyo gutyo.

Reka ntange urugero rwa karande mbi imwe (kuko navuze ko hariho na karande nziza) muziboneka mubantu bo muri Bibiliya. Ni mwibuke karande y’ubuhehesi yari mu muryango wo kwa Dawidi umwami. Dawidi ubwe muzi inkuru ye aho yasambanye na muka Uriya kuko yari yamurabutswe gusa ari gukaraba. Icyo cyaha cy’ubusambanyi cyatumye yicisha ingabo ye ngo abone uko yegukana umugore we (iyi nkuru wayisoma muri 2 Samweli 11). Karande mbona muri uyu muryango nuko n’abahungu buy’umwami Dawidi batari shyashya. Ni mwibuke umuhungu we Amunoni wabengutswe mushiki we Tamari kugeza ubwo amufashe kungufu (inkuru wayisoma muri 2 Samweli 8). Ntabwo bihereye aha, umuhungu we Salomo we yaciye agahigo k’isi mugutunga abagore benshi. Bibiliya ivuga ko yari afite abagore magana arindwi n’inshoreke magana atatu (soma inkuru muri 1 Abami 11:1-3). Aka kari akarande ko gukunda abagore kihariwe n’uyu muryango, ndetse ndibaza ko abarokore iyo bahaba baba barabasengeye kubohorwa (deliverance)

Kubera ko karande zitandukanye bitewe n’inkomoko, mbona ko mugihe dusengera karande ngo ituvemo, hakwiye kubanza kwitonderwa kumenya ubwoko bwa karande isengerwa iyo ariyo. Gusenga nibyiza bifite n’imbaraga nyinshi iyo bikoranywe ubwenge. Umuntu kugiti cye amaze kumenya imigozi yamuboshye niwe wafata icyemezo cyo kuyibohora afashijwe n’imbaraga z’Imana. Gusenga gusa numva bitaba bihagije igihe usengerwa atabigizemo uruhare kimwe nigihe hatabanje kumenya neza inkomoko y’icyo cyabase umuntu. Hari aho numva byasaba umuntu no kuba yakwitandukanya n’abantu abana cyangwa agendana nabo, abo akorana nabo, yewe hari naho byagusaba kwimuka kugira ngo uce umugozi w’urwo ruhererekane rw’iyo karande mbi yabokamye. Ahandi naho kugira ngo karande icike burundu bizafata umwanya wo kwibohora buke buke. Reba nawe niba mfite ikintu nabayemo imyaka nka mirongo itatu, kugira ngo nkivemo nkizinukwe burundu bizansaba imyitozo myinshi nigihe gihagije cyo kurekura buhoro buhoro. Ntugire umutima uhagaze niba warasengewe uwo mwanya ukabona ntibikuweho, komera kandi ushikame watangiye urugendo rwo kwibohora komereza aho ugende ufata ingamba zizakugeza ku kwibohora kwa burundu.

Intambwe ya mbere yo gukira karande ni ukwemera kwakira Yesu Kristo mu mutima wawe, akayobora imibereho yawe isigaye. Kuko Yesu ubwe niwe uduha imbaraga zitubatura rwose nk’uko yavuze ati “Nuko Umwana nababatura, muzaba mubatuwe by’ukuri” Yohana 8:36. Na Pawulo intumwa ye avuga ati “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga” Abafilipi 4:13. Nsoje nibutsa ko mu myumvire yanjye hari na karande nziza twasengera kugira ngo ntizicike mu miryango yacu cyangwa ngo ziburemo ahubwo tugasaba Imana ngo uko yazishyize mu muryango waba naka natwe itubibemo iyo mbuto kandi iyikuze maze iduhindurire amateka.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here