Umuhango wo kwita abana b’ingagi wabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19, abakinnyi batatu b’ikipe ya ARSENAL baje mu bise abana b’ingagi.
Ku itariki 24 nibwo mu Rwanda habaye umuhango wo kwita abana b’ingagai. Kwita izina n’umuhango usanzwe uba buri mwaka ndetse ukaba usanzwe uhuza abantu benshi, baba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Uyumwaka ntabwo abantu babashije guhura ndetse n’abashyitsi birumvikana ntibabashije kuza kubera icyorezo cya COVID-19.
Nubwo umuhango utabashije kuba nk’uko bisanzwe ngo abantu bahure basabane bite abana bingagi, uwo muhango wakozwe mu buryo bw’ikorana buhanga, ndetse abenshi mubise ni abakora muri parike z’ibirunga cyane abita kungagi zaho, bikaba bwari uburyo bwokubaha agaciro ndetse no guha agaciro umurimo ukomeye bakora, nkuko Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yabitangaje.Mu bandi bise harimo abakinnyi batatu ba arsenal FC yo mu bwongereza, aribo Pierre-Emerick Aubameyang, Bernd Leno, ndetse na Hector Bellerin.
Amazina abakinnyi ba Arseanal bise ni aya akurikira,
Rutahizamu Pierre – Emerick Aubamenyang yise umwana w’ingagi izina “igitego” arisanisha no kugera kuntsinzi” abumva icyongereza murumvamo ijambo “Goal” risobanura igitego n’ubundi, cyaneko uyu musore akazi ke nubundi arugushaka ibitego mu kibuga.
Hector Bellerin yise “IRIZA” bivuga umwana wambere mumuryango. Berrelin asobanura iri zina avuga ko umwana w’imfura aba adasanzwe, kuko aba agomba kugira inshingano. Naho Bern Leno yayise Myugariro, cg umurinzi.
Aba basore bose baaba bagiye basoza ijambo ryabo bagaragaza inyota yokuzasura ingagi bise amazina.

Dore urutonde rw’amazina yiswe abana b’ingagi uko bari 24.
- Kazeneza
- Nkomezamihigo
- Uwacu
- Murengezi
- Indiri
- Igitego
- Cyororoka
- Ubushobozi
- Amarembo
- Ihogoza
- Nkerabigwi
- Myugariro
- Impinduka
- Umusanzu
- Duhuze
- Iriza
- Isezerano
- Umuganga
- Ishya
- Umuyobozi
- Nyiramajyambere
- Ikamba
- Amabwiriza
- Izabukuru

Muri uyu muhango hakaba harerekanywe amashusho y’abantu bakora umurimo wo kwita ku ngagi mu bihugu bitandukanye, bifuriza u Rwanda umunsi mwiza wo kwita izina abana b’ingagi, umaze imyaka 16 utangiye, kuko watangiye mu mwaka wa 2005.
Mutabazi Parfait