Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rayon Sports inaniwe kurenga agasozi igasigira mukeba

Rayon Sports inaniwe kurenga agasozi igasigira mukeba

Umunsi wa 23 wa shampiona mu Rwanda usize ikipe ya Rayon Sports iva ku mwanya wa 2 imanuka ku mwanya wa 3.

Ubwo hasozwaga umunsi wa 23 wa shapiona, mu gihe kandi shampiona igiye guhita isubukwa ngo abakinnyi berekeze mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.

Amavubi yitegura gucakirana na Benin mu mikino yo guhatanira itike iyerekeza mu gikombe cy’Africa. Uyu munsi wa shampiona usize impinduka. Ni nyuma y’uko ikipe ya Rayon sports inaniwe gutsinda ikipe ya AS Kigali, umukino ukarangira amakipe yombi aguye miswi.

Igitego kimwe cyo mu gice cya mbere cyatsinzwe na Joachim Ojera ndetse n’ikindi cyo kwishyura cyatsinzwe mu gice cya kabiri, cyatsinzwe n’umunya Kenya Lawrence Juma, nibyo byaranze uyu mukino wari witezwe n’abatari bake.

Kunganya kwa Rayon Sports na As Kigali, bitumye ikipe ya Rayon sports yarebwaga nk”ihanganye na mukeba APR ndetse ari nayo yahabwaga amahirwe yo kuba yahangana, irara ku mwanya wa 3 ivuye ku wa 2 wahise wifatirwa na kiyovu sports yatsinze Ettincelle fc.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

Ikinyuranyo cy’amanota 2 hagati ya Apr fc iyoboye urutonde rwa shampiona na kiyovu sports ya 2 ndetse n’ikinyuranyo cy’amanota 3 hagati ya APR fc na Rayon sports, Niko shampiona isubitswe amakipe ahagaze ku isonga.

Ikipe ya As Kigali ihagamye Rayon sports, iri no mu nzira ya APR fc yerekeza ku gikombe. APR imaze igihe idatsinda As Kigali ibi bituma ntawakwizera ko APR fc izoroherwa.
Amakipe akomeye Rayon sports ishigaje harimo ikipe ya police nayo kandi iri no munzira ya Apr fc.

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here