Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, nyuma yo gutsindira Gor Mahia FC ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro, umukino wabaye ku wa Gatanu tariki 7 Kanama 2026.
Gor Mahia yo muri Kenya yatangiye isatira cyane, ariko Rayon Sports yihagararaho ari na ko ikina neza, iza no kubona uburyo bwiza ku munota wa 27 itsinda igitego cya mbere.
Ni igitego cyatsinzwe na Junior Kameni ku mupira wari utewe na Iradukunda Elie Tatou, abafana ba Murera bajya mu bicu, si ukogeza karahava, igice cya mbere kirangira iyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Gor Mahia yagarukanye imbaraga nyinshi ngo irebe ko yakwishyura, ibi byaje no kuyihira kuko ku munota wa 54, Sabuni Sirengo yayitsindiye igitego cyo kwishyura, nuko iminota 90 irangira amakipe yombi anganya 1-1, biba ngombwa ko hiyambazwa iminota 30 y’inyongera.
Rayon Sports muri iyo minota yongereye ishyaka ishaka intsinzi, noneho ku munota wa 96, Muhoza Daniel atsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza yari ahawe na Tambwe Gloire, bituma Murera yigirira icyizere cyo kwegukana igikombe, bitewe n’iminota yari isigaye.
Gor Mahia yahise ijya ku gitutu gikomeye, yongera imbaraga mu busatirizi ishaka kwishyura, ariko biba iby’ubusa kuko ubwugarizi ndetse n’umuzamu wa Gikundiro batayoroheye.
Byarangiye rero Rayon Sports itsinze Gor Mahia ibitego 2-1, abakunzi bayo ibyishimo birabasaba si ukuyirirmbira biva inyuma. Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports yegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, yaherukaga gutwara mu 1998.
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…