Categories: Ubuzima

RDC: Abamaze kwandura Ebola bararenga 1500, abasaga 473 yarabahitanye

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko kugeza ku wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, abantu 1,502 bamaze kwemezwa ko banduye icyorezo cya Ebola, muri bo 473 kikaba kimaze kubahitana, mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ivuga ko iki cyorezo kigikomeje guteza impungenge.

Raporo iheruka y’imiterere y’icyorezo yashyizwe ahagaragara n’inzego z’ubuzima muri RDC ku wa Gatanu, igaragaza ko abarwayi 628 bari mu kato cyangwa bavurirwa kwa muganga, mu gihe abantu 229 bamaze gukira. Iyo raporo inavuga ko uwo munsi hagaragaye abantu 213 bakekwaho kuba banduye.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, Umuyobozi w’Ishami rya OMS muri Afurika, Mohamed Yakub Janabi, yavuze ko ikibazo kigikomeye kuko Ebola igikomeje gukwirakwira mu ntara zo mu burasirazuba bwa RDC, ari zo Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.

Yavuze ko iki ari cyo cyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeye, kurusha ibindi byose byigeze byandikwa.

Impuguke ya OMS ikorera muri RDC, Pierre Akilimali, yavuze ko iki cyorezo cyibasiye uduce turangwamo umutekano muke, ndetse n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, ibintu bituma bigorana kumenya abanduye no gukurikirana abo bahuye na bo.

Yanagaragaje ko hari uduce two mu Ntara ya Ituri twibasiwe n’iki cyorezo ari ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho urujya n’uruza rw’abaturage baturuka hirya no hino rwongera ibyago byo gukwirakwiza virusi.

Ku wa Kane tariki 2 Nyakanga, OMS yatangaje ko muri RDC hatangiye igerageza ry’ivuriro rigamije kwakira abarwayi, kugira ngo hageragerezwe imiti ishobora kuvura Ebola iterwa n’ubwoko bwa Bundibugyo, kuko kugeza ubu nta rukingo rwemewe cyangwa umuti wihariye byemejwe ko bivura ubu bwoko bwa Ebola.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

8 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago