Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu bavuga ko nyuma yo kwigishwa ijambo ry’Imana basanze ari ngombwa kugira isuku kuri roho no ku mibiri.
Bigirimana Jean Marie Vianney wo mu kagari ka Bihunge avugako itorero ry’abavandinwe ryabafashije kubona ubwiherero bwiza bituma baca ukubiri n’indwara zikomoka ku mwanda
Yagize ati: ” Mbere twari abantu bagenda bituma mu bisambu dukwiza umwanda hose, ariko kuri ubu twituma ahantu heza twahoraga turwaye inzoka zo mu nda ,abana inda zaratumbye turashimira ndetse n’imiyoborere myiza ya Paul Kagame.”
Nyirabikari Jacqueline we asanga kuba amadini agira uruhare mu kwimakaza isuku ari kimwe mu byatumye babana n’abaturanyi mu mahoro kuko barwazaga abana buriguhe bakagira ngo ni ibindi bitari umwanda.
Yagize ati: ” kubera kutamenya inkomoko y’indwara zitadusibagaho twahoraga dukeka ko baturogeye nyamara ari inzoka zatuzengereje. Ubwiherero kimwe no gukaraba mu ntoki byatumye indwara z’ikomoka ku mwanda zigenda zigabanuka aha dutuye hose wasangaga ari umwanda aha hose mu bisambu bya hano duturiye kandi umunuko wari wose.”
Umushumba w’iri torero ry’abavandimwe mu Rwanda Rev Pastor Etienne Nsanzimana avuga ko nyuma y’imyaka irindwi bamaze bateganya gufasha urubyiruko cyane kuko arirwo ruzita ku babyeyi,kugira ngo n’isuku ikomeze isagambe.
Yagize ati: “Uruhare rwacu nk’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rubavu twabafashije kumva no kwemera gukaraba, kumesa kugira ngo bajye guterana n’abandi basa neza. Mu myaka yashize umuntu yashoboraga kumara icyumweru atoga ariko ubu baroga bakajya mu bandi banezerewe, ibi byose bigaterwa no kuba barahawe amazi meza.”
Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC Nathan Hitiyaremye akaba ashinzwe guhuza ibikorwa bya NTD-WASH, avuga ko impinduka zishoboka kandi zikihuta iyo abanyamadini bafashe uruhare mu guhindura inyumvire y’abaturage.
Yagize ati” Uyu mudugudu ni urugero rw’ibishoboka wari ufite ikibazo kijyanye n’umwanda nta bwiherero bafite nta mazi bafite bituma ku musozi badafite umuco wo gukaraba intoki. Twahisemo hano ngo twereke n’abandi ko umuntu ashobora kugira aho ava akagira n’aho agera ibigizemo uruhare.”
Akomeza agaragaza ko ubuyobozi bw’itorero bwabahaye inyigisho zitandukanye barazakira, kugira ngo bahashye izi ndwara ziterwa n’umwanda ,aho agaragaza ko ubwabo batari kubishobora hatabayeho ubufatanye n’abafatanyabikorwa.
Ubushakashatsi bugaragaza ko 90% by’indwara umuntu ahura nazo ziba zikomoka ku mwanda.
Mukanyandwi Marie Louise