Nyuma yiminsi myinshi abafana ba singida bategereje rutahizamu na myugariro bamwe mu beza u Rwanda rufite muri ikigihe,aba basore uko ari bombi rusheshangoga Michel warumaze imyaka myinshi muri APR FC,na Danny Usengimana wakiniraga POLICE FC ,nyuma yo kurangiza kumvikana na singida Fc.muri iki gitondo bakaba bafashe rutemikirere berekeza muri camp nkuko iyi ikipe imaze igihe muri pres-season
Aba basore batangarije umunyamakuru w’ubumwe.com ko bagiye muri Tanzania guhesha igihugu cyabo ishema bakora akazi nkuko bikwiye,kandi ko bafite icyizere ko bazitwara neza nkuko bafashaga amakipe bahozemo mu Rwanda.
Twabibutsa ko aba basore baje mu ikipe y’abakinnyi 11,bitwaye neza kurusha abandi muri championat y’urwanda mu mwaka ushize,Danny Usengimana akaba ari nawe wahize abandi mugutsinda ibitego byinshi bikaba bibaye ubu gira kabiri dore ko numwaka ushize ko ariwe warufite ibitego byinshi.Rusheshangoga Michel nawe akaba yarahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza.
Abanyarwanda twese tubifurije ishya nihirwe.
Mukazayire-Youyou