Kuva ku isaha ya saa sita z’ijoro nibwo intumwa y’Imana,Apotre Paul Gitwaza yatangiye umwaka wa 46,aho k’umunsi w’ejo tariki ya 15 yari yujuje imyaka 45.
Apostle Dr. Paul Gitwaza umuyobozi w’itorero Zion Temple Celebration Centre na authentic Word Ministries yizihije isabukuru kuri uyu wambere aho yujuje imyaka 45 kuri iyi taliki ya 15 Kanama 2016.
Apostle Dr. Paul Gitwaza ni umukozi w’Imana w’umubwirizabutumwa yavutse taliki 15 Kanama 1971 avukira Uvira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,arubatse afite umugore n’abana batatu b’abahungu.
Kuri ubu uyu mukozi w’Imana afite impamyabumenyi ihanitse(doctorat) muri tewolojiya yabonye muri 2006 muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.Ni umuyobozi akaba ari nawe washinze itorero ry’umunara wa Siyoni (Zion Temple Célébration Center mu migabane itanu ku isi guhera mu 1999).
Dr Paul Gitwaza kandi akaba ari murugaga rw’intumwa rufite icyicaro i Colorado muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu gitondo cyo kuri uyu wambere taliki ya 15 Kanama 2016 nibwo Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje kugenda hagaragara ubutumwa butandukanye abantu bagiye bagenera Intumwa Paul Gitwaza.
Mu myaka 45 iyi ntumwa imaze ku isi,usanga imyinshi muri yo yarayimaze akorera Imana,aho yagiye ahanura ubuhanuzi butandukanye ndetse akanahanurira benshi batandukanye haba mu gihugu cy’u Rwanda cyangwa hanze yarwo.
Intumwa y’Imana,Apotre Gitwaza Paul ni umwe mu bakozi b’Imana bakomeye cyane hano mu Rwanda aho afite itorero rimaze kwaguka kandi rikomeye haba mu Rwanda ndetse no ku isi yose.
Uyu mukozi w’Imana bivugwa ko yaba yarigeze kuba mu itorero rya ADEPR ariko akaza kurivamo kubera impamvu zimwe na zimwe,ubu akaba aherereye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ,amaze kubaka izina ku buryo bushoboka bwose,kubwo Imbaraga z’Ibitangaza bye akoreshwa n’Imana.
Umuryango wa Apotre Gitwaza Paul
Apotre Gitwaza Paul ni umugabo akaba afite umugore umwe witwa Angel Gitwaza,ndetse n’abahungu batatu aribo: Richard,Luc na Divin.
Impamvu,igihe byateye Apotre Gitwaza yashinze Itorero rya Zion Temple
Mu mwaka w’1994 nibwo mu Rwanda habaye amateka atazibagirana ndetse yanagize ingaruka nyinshi ku banyarwanda kuko hasigaye Impfubyi nyinshi n’abapfakazi.
Nyuma Ya Jenoside buri wese wari ufite umutima wa kimuntu ndetse n’urukundo rw’Abanyarwanda yashakishaga icyo yakora ngo afashe Abanyarwanda basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi,ni muri ubwo buryo intumwa y’imana Paul Gitwaza yatekereze gushinga umuryango ndetse n’itorero.
Nyuma y’ibyo bihe bibi byabaye mu gihugu cy’U Rwanda,ubwo habaga Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata,1994 nibwo intumwa y’Imana Apotre Paul Gitwaza yagize igitekerezo cyo gushinga umuryango yise Authentic ministry ndetse n’itorero Zion Temple kugira ngo abone uko afasha abana b’Abanyarwanda,cyane ko ngo nka’amashuri y’uwo muryango yagendaga afasha abana bacitse ku icumu,ndetse akanabaha imyambaro,ibiryo n’ibindi byinshi,abinyujije muri uwo muryango.
Itorero Zion Temple ryashinzwe ryari? Rigeze he?
Mu mwaka 1999 Nibwo intumwa y’imana Apotre Paul Gitwaza yashinze kumugaragaro itorero rya Zion Temple ndetse akanasengerwa kumugaragaro.Iri torero akaba yararishinze mu mujyi wa Kigali
Iri torero ryaje rifite imbaraga cyane kuko ngo abantu bakundaga inyigisho z’uyu mukozi w’Imana.
Gusa itorero Zion Temple ryatangiranye imbogamizi zitari nke,kuko ryatangiye rifite abayoboke 50,nyuma riza kugenda ryaguka kugera ubwo nyuma y’Imyaka 12 ryari rimaze kugira abakiristu basaga ibihumbi 10000 mu mujyi wa Kigali,ndetse akanashinga amashami yaryo no mu tundi turere tw’u Rwanda
Nyuma yo gushinga itorero Zion Temple ndetse n’umuryango wa Authentic Ministry,uyu mukozi w’Imana yagiye akora ibikorwa byinshi byo gufasha abacitse ku icumu ndetse akanabaha imfashanyo nyinshi zirimo imyenda,ibyo kurya ndetse n’ibindi byinshi.
Umuryango wa Authentic Ministry waje kwaguka cyane kugera ubwo waje gushinga Radiyo yitwa Authentic Radio,Bank yitwa Authentic Bank ndetse n’ibigo by’amashuri byafashaga bamwe mu bana bacitse ku icumu muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Uyu mukozi w’Imana yagiye atumirwa mu bihugu byinshi kuvugayo ubutumwa ndetse agahanurira abantu bakabona ibisubizo by’ibibazo byabo.
Apotre Gitwaza yabaye umujyanama w’imiryango myinshi mpuzamahanga,w’abaperezida bamwe na bamwe ku isi ndetse anashinga ibikorwa byinshi haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo,kuko mu myaka ishize nibwo yashinzwe guhagararira igikorwa cya Peace Plan cyari cyazanywe n’umupastori mpuzamahanga, Rick Warreen.
Nyuma yo kwaguka kw’Idini rye,uyu mushumba yaje gufungura amashami menshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo,kuko yafunguye amashami y’itorero Zion Temple mu bihugu bisaba 25 birimo Burundi,Tanzania,RDC,Danmark,Ubwongereza,Swede,Ububirigi ndetse n’ahandi henshi.
By: Zarcy Christian