Home Uncategorized Usain Bolt, Umugabo wa mbere kw’isi mu kwiruka yaramije Imana imbere y’imbaga.

Usain Bolt, Umugabo wa mbere kw’isi mu kwiruka yaramije Imana imbere y’imbaga.

Usain Bolt, umugabo ukomoka mu Gihugu cya Jamaika umugabo wa mbere  kw’isi. Amaze kwegukana imidari itatu ya Zahabu mukwiruka mu birometero 100 (100 mètres) akaba azwi cyane nk’umuntu ukunda gukora ikimenyetso cy’umusaraba cyane mbere y’uko atangira kwiruka.

Ati" Nshobozwa byose na Kristo"
Ati” Nshobozwa byose na Kristo”

Ku marushanwa aheruka yabereye JO de Rio, ubwo yegukanaga umudariwe ku nshuro ya gatatu mu kwiruka ku birometero 100, yasangije abantu ibyishimo n’umunezero afite ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook ndetse anabasabira umugisha.
Mumagambo ye yanditse ati : « Mwarakoze mukunshyigikira nshuti zanjye# Muhabwe umugisha »
Uyu akomoka mu muryango w’abakristu muri Kiriziya Gaturika ababyeyi be bamuhaye ayamazina : Usain St Léon Bolt, bamwitirira Papa wa mbere wa Kiriziya Gatorika.
Abamuba hafi bemeza ko yemera Bibilia kandi ko yemera Imana akaba n’umuramyi wa Yesu nkuko tubukesha urubuga Hollowverse .
Ubwo yegukanaga umudari we muri JO de Londres  mu mwaka wa yatangaje ibi bikurikira :
« Ndifuza gushimira Imana kuri byose yankoreye ,kubera ko iyo hataba Imana, ntanakimwe mubyabaye cyari gushoboka. »
 
Mukazayire Immaculee

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here