Home AMAKURU ACUKUMBUYE Imurikabikorwa ryo kunshuro ya 26, harimo udushya twinshi dutandukanye.

Imurikabikorwa ryo kunshuro ya 26, harimo udushya twinshi dutandukanye.

Imurikagurisha mpuzamahanga ryateguwe ku nshuro ya 26 Abagera mu 118 baturutse mu bihugu bigera kuri 21 baje kwerekana no gucururiza ibikorwa byabo mu Rwanda.

Ngizwenabo Abdul ni umusore twasanze ahazwi nko kwa Nyirangarama, yatubwiye ko muri iri murikabikorwa yabonyemo udushya atigeze abona nk’imashini ituraga imishwi y’inkoko.

Yagize ati” Hano harimo ibintu bishyashya mbonye ubwambere, nk’imashini uturaga imishwi, ikindi najyaga mbona amapine y’imodoka yashaje nkabona ari nk’umwanda none niyo bakozemo iyi mashini ikuriramo imishwi, nk’urubyiruko byatumye mfunguka mu mutwe mbona ko nta kintu cyogupfa ubusa”

Munyanziza Pierre celestin Umukozi mu kigo cya Nyirangarama, avuga ko iyi mashini ituraga amagi ije ari igishya, ariko ikaba n’igisubizo ku bajyaga gukura imishwi hanze y’igihugu no Murubirizi.

Yagize ati” Mu nce z’amajyaruguru Burera, Musanze na Gakenke na Rurindo abenshi borora inkoko imishwi bayikuraga mu Rubirizi, abandi bakajya kuyikura mu Bubirigi bakayishyira mu ndege bakayizana mu Rwanda, twebwe rero twatekereje kw’icyo gihendo cy’abaturage twishakamo igisubizo dukora imashini yazahaza isoko ry’abanyarwanda bashaka korora inkoko. ugereranije n’iziva hanze iyacu irahendutse cyane nka 50%”.

Nyirakamana Francoise we yagize ati” Nibyinshi byiza bikorerwa iwacu mu Rwanda ariko birahenze amafaranga ni menshi”

Mubiligi Jeanne Françoise, Umuyobozi wa PSF yavuze ko iri murika ryitabiriwe n’umubare uri hejuru kandi hari n’abandi benshi bakomeje gusaba kwitabira.

Yagize ati ‘‘Buri mwaka abamurika bagenda biyongera, dukomeza twakira abantu benshi bifuza kuza kwerekana ibyo bakora, ibyo bafite n’ibyo bifuza gukorana n’Abanyarwanda. Harimo n’ibihugu byinshi za Maroc, Mozambique, Misiri n’ibindi.’’

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze, yavuze ko muri iri murika harimo ibintu byinshi bishya kandi igikomeye noneho harimo n’ibyahanzwe n’urubyiruko.

Ati ‘‘Ndibuka bwa mbere njya muri Expo, ntabwo najyaga mbonamo inzego nka Polisi cyangwa RIB ngo zigishe Abanyarwanda, ako ni agashya gakomeye cyane. Nabonye n’urubyiruko rukora ibishya byinshi, nabonyemo abakora inkweto za Made in Rwanda, urubyiruko abana n’abagore.’

Mu bayobozi bitabiriye iri murikabikorwa harimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Urwego rw’Iterambere [RDB], Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Ubugenzacyaha [RIB] n’izindi.

PSF itangaza ko abitabiriye iri murikabikorwa bose hamwe bagera kuri 403 bamurika ibikorwa bitandukanye byaba ibikorwa mu Rwanda ndetse n’ibikorerwa mu mahanga .

Muri rusange iri murika ryatangiye ku wa 26 Nyakanga 2023 rikaba rizarangira tariki 15 Kanama 2023.

M.Nyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here