Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umunsi wa Gikundiro ukomeje kuba icyatwa, mu gihe mu kibuga ari ihurizo!

Umunsi wa Gikundiro ukomeje kuba icyatwa, mu gihe mu kibuga ari ihurizo!

Ikipe ya Rayon sports ikomeje kuba mu mitima y’abakunzi bayo mu buryo bunyuranye, ugendeye kubyo hanze y’ikibuga, mu gihe mu kibuga bikomeje kuba ingorabahizi, dore ko umunsi wa Gikundiro wasojwe aba Rayon batishimye.

Umwihariko w’iyi kipe ifite abaterankunga uruhuri itegura umunsi wayo hano mu Rwanda, gusa nyuma y’umwaduko wa Covid 19 abakunzi b”iyi kipe bakomeje gusoza uyu munsi batanyuzwe kuko mu mikino yo kuri uwo munsi iheruka, iyi kipe ikomeje kubisikana n’intsinzi ku munsi wayo.

Mu mukino wayihuje na Kiyovu sports muri 2021 warangiye itsinzwe na Kiyovu sports 2-0.
Muri 2022 iyi kipe ya Rayon sports yongeye kugwa mu rugo itsindwa na Vipers yo mu Buganda ibitego 2-0.
Mu birori bibereye ijisho byari byateguwe na Rayon sports ku munsi w’igikundiro, byaranzwe no kwerekana abakinnyi iyi kipe izakoresha muri 2023-204.
Uyu munsi kandi waranzwe n’ibikorwa bitandukanya twavuga akarasisi k’abakunzi b’iyi kipe, kumurika umwambaro w’abakinnyi ndetse n’abafana, abashyushyarugamba hamwe n”abahanzi batandukanye basusurukije abitabiriye uyu munsi.

Mu gusoza uyu munsi hari hateganyijwe umukino wagombaga guhuza Rayon sports na Police yo muri Kenya, Rayon sports yongeye gukubitirwa mu birori yiteguriye, itsindwa igitego 1 ku busa maze abakunzi bayo bataha batanyuzwe.

Iyi kipe iri kwitegura umukino w’igikombe kiruta ibindi uzayihuza na mukeba wayo Apr fc, mu mpera z’icyumweru gitaha.

Nsengiyumva Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here