Home AMAKURU ACUKUMBUYE Sergio Aguero yatangaje uko agahinda kashenguye Messi.

Sergio Aguero yatangaje uko agahinda kashenguye Messi.

Umunyabigwi wa Manchester city, umunya Argentina Sergio Kun Aguero yatangaje ikintu gikomeye cyabaye kuri Messi akagira agahinda gakomeye.

Imyaka itatu irashize amahirwe ya Sergio Aguero yo gukinana na Messi muri Fc Barcelona ayoyotse dore ko bari basanzwe ari inshuti mu ikipe y’igihugu ya Argentina.

Ubwo Sergio Kun Aguero yerekezaga muri Barcelona, nibwo amasezerano ya Messi yari ageze ku musozo muri iyo kipe gusa amahirwe yo kuyongera yari akiri yose.


Kun Aguero nyuma y”indwara y’umutima yamubujije kwongera gukina muri Barcelona yasezeye ruhago mugihe Messi we ari gusoreza ibijyanye n’umupira w’amaguru muri leta zunze ubumwe za Amerika

Sergio Kun Aguero yatangaje inkuru yateye agahinda abakunzi ba Messi nyuma yo kubatangariza uko byari bimeze mbere gato yo kuva mu ikipe ya Barcelona kwa Messi.
Kun Aguero yagize ati: “turi muri copa America Messi yari afite (jersey) impuzankano ya Barca mu cyumva cyacu, yabivugaga nyuma y’iminsi 3-4, ati ‘ndatekereza ko amasezerano yanjye bayongereye, Uzamfata ifoto nambaye impuzankano ya Barca mu gutangaza ku mugaragaro ko twongere amasezerano”.
Iyi myiteguro yaba rutahizamu bombi byari byitezwe ko bakinira ikipe imwe, ntago yarangiye neza kuko kubera impamvu y’ubukene bwanumaga muri Barcelona byabayengombwa ko Messi yerekwa umuryango.

Gusa na Kun Aguero Sergio ntago yashoje amasezerano ye, kuko nyuma y’iminsi yaje gufatwa n’indwara y’umutima yamubujije kongera gukina muri Barcelona.

Nsengiyumva Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here