Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abasifuzi bazaca urubanza rwa APR FC na Rayon Sports bagiye hanze.

Abasifuzi bazaca urubanza rwa APR FC na Rayon Sports bagiye hanze.

Niwo mukino ukomeye kurusha indi yose mu Rwanda, bikunze kubaho ko utaba uryoheye ijisho gusa, kuri buri mukunzi wa ruhago mu Rwanda ndetse n’abayikurikirana bari hanze yarwo niwo mukino baha umwanya uruta iyindi.

Ikipe ya Apr fc yatwaye igikombe cya shampiona izacakirana na Rayon sports yegukanye igikombe cy’amahoro, kuri uyu wa 13 kanama kuri stade ya yitiriwe Pere, ahari hamenyerewe nka stade Regional ya kigali.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje abasifuzi bazasifura uyu mukino uba witezwe na benshi mu Rwanda.
UWIKUNDA SAMUEL ufatwa nk’umusifuzi wa mbere mu Rwanda bitewe nuko ariwe uruhagararira ahantu hakomeye mu bagabo muri Africa niwe uzaba ari hagati y’aya makipe y’abakeba.

Umusifuzi wa mbere w’igitambaro ni MUTUYIMANA DIEUDONNE
Umusifuzi wa kabiri w’igitambaro ni ISHIMWE DIDIER
Mugihe umusifuzi wa Kane Ari RURISA PATIENCE FIDELE
Komiseri w’uyu mukino azaba Ari KAYIJUKA GASPARD.


Imikino ibiri iheruka ikipe ya Rayon sports yabashije kwisasira ikipe ya Apr fc kuri stade ya Huye mu gihe imikino ibiri iheruka guhuza aya makipe mu Mujyi wa Kigali yose yatsinzwe na Apr fc.

Nsengiyumva Jean Marie Vianney

Bizaba ari ishiraniro mu mpera z’icyumweru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here