Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abarimu 42 bigisha muri TTC bahawe inyigisho zizabafasha kunoza imyigishirize

Abarimu 42 bigisha muri TTC bahawe inyigisho zizabafasha kunoza imyigishirize

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB ku bufatanye n’umushinga USAID Tunoze Gusoma, bateguye amasomo agamije gufasha abarimu bigisha mu bigo nderabarezi TTC, mu gukomeza guteza imbere uburezi bw’ibanze ku bana bo mu mashuri abanza biga gusoma no kwandika neza.

Ni amasomo yahawe abarimu bigisha mu bigo nderabarezi TTC yateguwe kandi atangwa na kaminuza yo muri Amerika Florida State University binyuze mu mushinga USAID Tunoze Gusoma, akaba yarafite insanganyamatsiko igira iti “umusingi wo gusoma no kwandika mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.”

Bamwe mu barimu 42 bahawe inyemezabushobozi bavuze ko izi nyigisho zabafashije ku buryo hari ibyo bigiyemo basigaye bakoresha mu kazi kabo bifasha abanyeshuri.

Amen Mukantamati ni Umurezi mu muri TTC Mbuga, yigisha iyiganyigisho y’ikinyarwanda,

Ati: “Uburyo twakoreshaga ntabwo navuga ko bwari bubi, ahubwo hari ibyaburagamo kugira ngo barusheho gusobanukirwa ndetse no gushyira mu ngiro ibyo biga. Ubu rero twamaze kunguka uburyo bushya bwo gutuma bagira uruhare mu isomo tubinyujije mu mikino itandukanye, mu ifashanyigisho zitandukanye zifasha abanyeshuri gukoresha no gusobanukirwa ibyo biga”.

 

Bunani Janvier nawe ni umurezi muri TTC Save, avuga ko nyuma y’amahugurwa hari ibyo yungutse mu buryo bw’imyigishirize.

Ati : “ Mbere uburyo bw’imyigishirize twagiraga ubundi wasangaga buherera mu mvugo bitandukanye n’ubu kuko tubanza kwerekana ibyo dukora, tukabikora tubishyira no mu ngiro k’uburyo na wa mwana turi kwigisha cyangwa se wa munyeshuri witegura kuzaba umurezi w’ejo hazaza ibyo twamweretse n’ibyo yatwigiyeho nawe ubwe agerageza kwigana ibyo twakoze kuko twe twabiherewe amahugurwa kandi dufitemo n’uburambe”.

Bunani Janvier umurezi muri TTC Save avuga ko uburezi batangaga akenshi bwari buherereye ku mvugo,

Vincent Mutembeya Mugisha umuyobozi w’umushinga USAID Tunoze Gusoma avugako babanje gukora inyigo kugira ngo barebe icyo aba barezi bakeneye kunoza.

Ati “Mbere y’uko dutangira aya masomo y’inyigisho nkarishyabumenyi twakoze inyigo kugira ngo turebe uburyo abarimu bigisha amasomo y’ibanze mu gusoma no kwandika, noneho dutangira uburyo bushya bwo kuba twabafasha gukora mu buryo butandukanye bwabasha gufasha abanyeshuri, kuko twasanze abenshi mu barimu bakoreshaga imyigishirize itajyanye n’igihe, urugero gusoma igitabo gusa utagaragajemo uruhare rw’abana kugira ngo basome hamwe na mwarimu, badatanga umwanya ngo binjizemo abanyehuri bafite ubushobozi butandukanye kugirango bigire hamwe”.

Vincent Mutembeya Mugisha umuyobozi w’umushinga USAID Tunoze Gusoma, avuga ko babanje kureba icyo abarezi bari bakeneye kurusha ikindi.

Mugenzi Ntawukuriryayo Leo, umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB, yishimira uyu mushinga kuko ugenda ufasha kwigisha abarimu bigisha mu mashuri nderabarezi.

Ati “Mu buryo bwo kunoza imyigishirize n’imyigire y’ikinyarwanda abantu benshi ntabwo bazi agaciro kaba karimo kandi ururimi gakondo, uririmi rwacu iyo turwize neza tukaruvuga neza bidufasha kumenya n’andi masomo menshi, iyi gahunda ifasha abarimu bacu bigisha mu mashuri nderabarezi”.

Mugenzi Ntawukuriryayo Leo, umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB,yishimira ko izi nyigisho zizabafasha kugera ku ntego…

Izi nyigisho nkarishyabumenyi ku bushobozi bwo kwigisha gusoma no kwandika mu mashuri y’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza zatangiye muri Mata 2022 zisoza mu Ukuboza 2023.

 

Mukanyandwi Marie Louise

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here