Home AMAKURU ACUKUMBUYE Indwara y’umutima yasabaga kujya kubagirwa hanze ubu iravurirwa mu Rwanda

Indwara y’umutima yasabaga kujya kubagirwa hanze ubu iravurirwa mu Rwanda

Inzobere mu kuvura indwara y’umutima mu Rwanda zarebeye hamwe iterambere ry’ubuvuzi bw’iyi ndwara hareberwa hamwe uko hakongerwamo imbaraga.

Umutima ni imwe mu ndwara zihitana umubare w’abantu benshi mu mwaka, ariko kandi muri abo bose nta n’umwe uwurwara atabanje kugira ibimemyetso ndetse ku buryo aramutse yitaye ku marenga umubiri uba umucira aba abasha kwivuza agakira kandi burundu.

Iyi ndwara usigaye ivurirwa mu Rwanda bikaba bitandukanye na mbere kuko abayirwaraga bajyaga kwivuriza mu bihugu byo hanze bibahenze.

Indwara y’ umutima ni imwe muzica abantu benshi ku iisi yose no mu Rwanda, nizo zituma abantu bajya kwa muganga, kandi batinda mu bitaro cyane rimwe na rimwe zikabatera ubumuga cyangwa zikabatwara n’ ubuzima.

Sangano Etienne  wavuwe indwara y’ umutima avuga ko iyo wikurikiranye hakiri kare uvurwa ugakira.

Ati” Kwivuza umutima byoroha iyo wabashije kwikurikirana ukimenya ko urwaye , abaganga bakagukurikirana birafasha, ariko kwivuza umutima nyirizina ntabwo bihendukiye ku munyarwanda ariko hamwe n’ inzego zitwegereye, baratwumva bakadufasha kwivuza”.

Dr Ntaganda Evaliste ushinzwe gahunda z’ indwara z’ umutima mu gihugu avuga ko kuvura indwara z’ umutima bitakigoranye nka mbere kuko ubu habonetse abaganga bahoraho .

Ati” Kurwara k’ umutima ni urugingo rw’ umutima rufite ibice byinshi igice icyo aricyo cyose cyarwara cyatuma umutima urwara, ariko mu kuvura umutima bikaza mu buryo bwo gutanga umuti no mu buryo bwo kubaga, uburyo bwo gutanga umuti ibitaro byinshi birabikora uhereye ku bigo nderabuzima, ibitaro by’ akarere, ibitaro by’ intara ndetse na kaminuza, ahakiri imbogamizi ni ukuvura mu buryo bwo kubaga byajyaga bikorwa n’abantu bavuye hanze bigakorwa nka rimwe mu mwaka ubu hariho gahunda yo kubaga bihoraho mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.”

Minelas Nkeshimana ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga muri Minisiteri y’ubuzima  avuga uko ubuvuzi bw’umutima buhagaze mu Rwanda.

Ati” Muri rusange abakozi ntibahagije kuko hari byinshi tutabashaga gukora mu myaka yashize kuko hari igihe cyageze nta muganga n’umwe dufite ushobora kuvura umutima, nta n’ushobora kuwubaga mu Rwanda, ariko mu myaka 17 ishize hari ibyakozwe, umuntu wambere yavuwe umutima arabagwa mu Rwanda, ariko ugereranije n’abarwayi bategereje abavura umutima n’abawubaga ntibahagije, ariko gahunda y’ igihugu ni ukongera abaganga, ari aba dogiteri, ababaga, abaforomo bakora muri serivise zibaga umutima, kera twoherezaga abantu kwiga hanze  ariko gahunda ni ugushyiraho gahunda yo kwiga imbere mu gihugu”.

Dr Minelas Nkeshimana ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga muri Minisiteri y’ubuzima

Ubuvuzi bwo kuvura indwara y’ umutima hakoreshejwe uburyo bwo kuwubaga bisaba ubushobozi butari buke niyo mpamvu Leta ibinyujije muri mituweri umurwayi urwaye iyi ndwara ayivurizaho kugera ku bitaro byitiriwe umwami Faisal.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here