Ni kunshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kwongera kwakira inama igizwe n’abavuye ku migabane ndetse n’ibihugu bitandukanye bakora mu butubuzi n’ ubucuruzi bw’imbuto. Ni inama izaba mu kwa karindwi( Nyakanga) taliki 29-30 2023 i kigali.
Kuri uyu wa gatanu taliki 23 Gashyantare 2023 hateranye inama yateguwe n’abacuruza imbuto mu Rwanda bakanatubura NSAR n’abandi bafatanyabikorwa barimo RAB, Minagri , psf… bahuye bategura baganira kuri iyo nama iteganijwe izahuza abatubura imbuto muri Afrika.
Iyi nama yareberaga hamwe ibimaze kugerwaho uhereye mu kwezi kwa karindwi aho ihuriro rya mbere ryahereye n’ibisigaye kugira ngo mu kwa karindwi uyu mwaka hazareberwe hamwe ko ibyo bari bihaye kugeraho byagezweho, n’ibisigaye uko byashyirwa mu bikorwa no kwerekana amahirwe kubashaka gushoramo imari n’abafatanyabikorwa kugira ngo buriwese agire aho yibona nk’ umufatanyabikorwa, aho uruhare rwe rwaba mu guteza imbere ubuhinzi mu gihugu no mu karere nuko yafungurirwa andi marembo hanze y’ u Rwanda.
Dr. Karangwa Patrick, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Kuvugurura Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko intego u Rwanda rwihaye yo gutubura imbuto nziza byagezweho ariko intego ari ugusagurira n’ amahanga.
Ati” U Rwanda rwateye intambwe yo kugira imbuto nziza, kera twatumizaga imbuto hanze zigera kuri toni ibihumbi 3 zirimo ibigori, soya n’ingano, ariko ubu igihugu cyihaye intego yo gutuburira imbuto mu gihugu zihagije ubu turatubura ibihumbi 9 dufashijwemo n’abikorera batubura imbuto kinyamwuga, bateza imbere ubuhinzi, intego ni ugutubura imbuto nyinshi tukanazohereza hanze ariko biturutse ku bikorera ku giti cyabo, kuko aho duhereye abikorera uruhare runini kurushaho.”
Yakomeje avuga ko kuba nibura mu myaka itanu ishize u Rwanda rwaratumizaga imbuto zitubuye mu mahanga zingana na toni ibihumbi bitatu , ariko kugeza ubu mu gihugu hakaba hatuburirwa toni ibihumbi icyenda , ndetse nta mbuto zigitumizwa mu mahanga, hari icyizere ko mu myaka irindwi iri imbere hazaba hari indi ntambwe yatewe ku buryo u Rwanda ruzajya rusagurira n’ibindi bihugu ku mbuto zitubuye kandi zatuburiwe muri iki gihugu.
Yagize ati: “Igihugu cyihaye intego kizageraho, gituburira imbuto imbere mu gihugu zihagije, ndetse biva no ku ibihumbi bitatu twatumizaga, bigera no ku bihumbi icyenda, ni ukuvuga ngo twakubye inshuro eshatu nk’igihugu, nta mbuto tugitumiza ahubwo zituburirwa hano mu gihugu, ibyo rero ni imbaragaza zashyizwemo muri gahunda z’igihugu, ariko Lata ubwayo ntiyabigeraho yonyine ni ukuvuga ngo ni imbaraga z’abikorera, ni ukuvuga ngo ni abantu biyemeje gutubura imbuto ariko mu buryo bwa kinyamwuga,…dufite gahunda ko tuzajya dutubura imbuto tukazohereza n’ahandi.”
Namuhoranye Innocent Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abatubura n’abacuruza imbuto mu Rwanda (NSAR), yijeje abahinzi ko bagiye kujya babona imbuto nziza.
Ati ” Abahinzi bitege ko hari kongerwa ingamba zituma babona imbuto nziza, kandi turikugenda dukora uruhererekane rw’ uburyo abacuruza imbuto bakwiye kumanuka bakegera abahinzi bakabigisha uburyo bongera umusaruro, banagerageza kubaha imbuto nziza”.
U Rwanda ruvuga ko rumaze kwihaza mu butubuzi bw’ imbuto kuko kuri ubu bakubye inshuro eshatu ku mbuto batumizaga hanze, batumizaga toni zirenga ibihumbi 3 z’ imbuto n’ imboga none ubu mu Rwanda haratuburirwa toni ibihumbi 9 intego ikaba ari nohereza izi mbuto mu bihugu by’ amahanga
Mukanyandwi Marie Louise