Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kigali: Bariga ku ishyirwaho ry’amabwiriza y’ ubuziranenge ku rwego rwa Afrika

Kigali: Bariga ku ishyirwaho ry’amabwiriza y’ ubuziranenge ku rwego rwa Afrika

Inzego zitandikanye zifite aho zihuriye n’ubuziranenge bw’ibiribwa zahuriye hamwe mu nama yo kureba uko ubuziranenge bwahurizwa hamwe, kugira ngo horoshywe ubuhahirane.

Ni inama iteraniye ikigali guhera taliki 12 Gashyantare ikazageza taliki 15 ihuje abashakashatsi mpuzamahanga  bakaba bari kwgira hamwe amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ ibiribwa ku rwego rwa Afrika.

Iyi nama ihuje abashakashatsi n’ impuguke  bavuye mu bihugu 28 bakora mu bworozi bw’amafi, ubuhinzi n’ikoranahunga bahuriye mu muryango ARS, ikigo gishinzwe ubuziranenge muri Afrika, aho bari kurebara hamwe uburyo impande zombi zakoroherezanya bagahuza mu kwagura isoko nyafrika

Umunyamabanga mukuru w’ikigo gishinzwe ubuziranenge muri Afrika (ARSO) Dr Hermogene Nsengimana avuga ko bari gukora ibishoboka kugirango ibicuruzwa bishyirwa kw’ isoko bijye biba byujuje ubuziranenge, kandi bifite ikirango kimwe muri Afrika

Ati ” Dufite abashakashatsi bajyanye n’ibyerekeye amafi, hari abari mu ikoranabuhanga ariko ryo ku rwego rwo hejuru rijyanye n’iby’ubuhinzi hakaba n’abandi barimo kuturebera ibintu by’ubuziranenge bijyanye n’ibyindabo n’iby’imboga”.

Raymond Murenzi Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB, avuga ko kuba inama nk’iyi ibera mu Rwanda ari ibyo kwishimirwa kuko bizafasha kuba ibicuruzwa byava mu gihugu kimwe bikajya mu kindi  ibigo by’ ubuziranenge byabanje kubyumvikanaho.

Ati “Ibihugu bifite ubushake bwo gucuruza, bifite ubushake bwo kugira ngo dukorane twese kandi ubucuruzi bwihutishwe nta mbogamizi bugize, kuba igicuruzwa cyava mu gihugu kimwe kijya mu kindi twumvikanye ibizabanza kurebwaho ndetse n’ibigo by’ubuzirangenge bigahabwa ubushobozi bwo gukurikirana ibyo bicuruzwa ndetse n’ibirango by’ubuzirangenge bitangwa tukabyumvikanaho, tukumvikana uko igicuruzwa kizava mu gihugu kimwe kinjira mu kindi n’ibizaba bikurikijwe”.

Iyi nama ihuje inzobere n’abashakashatsi bagera ku 140, bafite aho bahuriye n’ubuziranenge baturuka mu bihugu 28 byo ku mugabane wa Afrika.

 

Mukanyandwi Marie Louise

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here