Ese twasenga tumeze dute kugira ngo Isengesho ryacu rigere ku Mana ? Ese ni uwuhe mwifato twaba dufite kugira ngo isengesho ryacu rigere ku mutima w’Imana ?
Ese nibyiza ko umuntu asenga ahagaze ?;yicaye ? apfukamye cyangwa y’unamye ? Ese amaboko akwiye kuba azamuya cyangwa amanuye ? Ese ni itegeko ko umuntu asenga yahumirije ? Ese ningombwa gusengera mu Itorero cyangwa mu busitani ? Ese tugomba gusenga mugitondo,ku gicamunsi cyangwa ni ninjoro tugiye kuryama ? Ese hari amagambo runaka agomba kuvugwa burigihe iyo umuntu asenga ? Ibi byose ndetse n’ibindi byinshi wakwibaza ni ibibazo byibazwa n’abantu benshi kubijyanye n’isengesho. Ese hari uburyo bwiza umuntu agomba gusengamo ? Ese ibi bintu byose tuvuze haruguru birakenewe mu isengesho ?
Akenshi isengesho rifatwa nk’ « iyobera ritagatifu » Bamwe biyumvamo ko iyo udasenze watura ibintu byiza cyangwa tudasenze dufite umwifato uboneye ko Imana itatwumva ndetse ntinasubize isengesho ryacu. Ariko ibi bihabanye n’icyo Bibilia ivuga . Ntabwo Imana isubiza amasengesho yacu bitewe n’igihe twasengeye,ntabwo Imana isubiza amasengesho bitewe n’umwifato twari dufite, umwanya twasengeyemo cyangwa ngo idusubize bitewe n’uko twatondetse amagambo. Muri 1yohana 5 :14-15 havuga hati ; « Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye. »
Ndetse no muri Yohana14 :13-14 handitse ngo : « Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora. » Iyi mirongo ndetse n’indi myinshi bigaragaza ko Imana isubiza amasengesho yacu bitewe n’ubushake bwayo kandi iyo tubisenze mu izina rya Yesu.( Kugira ngo Yesu ahabwe icyubahiro)
Nonese ni ubuhe buryo bwiza bwo gusenga ?
Mugitabo cy’Abafilipi4 :6-7 haravuga hati « Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu ». Uburyo bwiza bwo gusenga ni ukwerekeza imitima yacu ku Mana ,twihannye kandi tubohokeye imbere y’Imana. Kuko Imana iratuzi neza kurusha n’uko twebwe ubwacu twiyizi. Tugomba kwereka Imana ibyifuzo byacu kandi tuzi neza ko izi neza ibidukwiriye ndetse n’ibyiza kuri twe.
Tugomba kugaragaza mu isengesho ryacu urukundo,ndetse no kuramya Imana tutitaye kuba amagambo turi gukoresha ariyo akwiriye. Imana y’ita cyane ku biri mumutima w’umuntu kurusha uko atondekanya amagambo »
Uburyo bumwe bwo gusenga Bibiliya igaragaza tubusanga mu gitabo cya Matayo6 :9-13 . Ariko byumvikane ko iryo sengesho « Data wa twese » Atari isengesho tugomba gufata mumutwe ngo buri munsi tujye turikura mumutwe turivuga , ahubwo byari urugero rw’isengesho. Kuramya,kwizera Imana,gusaba ndetse no kwicuza ibyaha ndetse no kwicisha bugufi.
Bidusaba gukurikiza urugero rwo muri Data wa twese tugoresha ayacu magambo bwite ndetse tugakoresha n’uburyo bwacu butworoheye bwo kuvugana n’Imana ibi kandi biba biri mu mitima yacu. Wahagarara cyangwa ukicara; wamanika amaboko cyangwa ukayamanura; waba uhumirije cyangwa udahumirije;waba upfukamye cyangwa udapfukamye;waba uri murusengero cyangwa uri murugo cyangwa mu busitani;yaba mugitondo cyangwa nimugoroba, ibi byose ni inyongera Icyo Imana ireba ni umutima wawe ndetse n’ubusabane bwawe nayo.
Mukazayire Immaculee