Home AMAKURU ACUKUMBUYE Tanzania : Perezida atangaje uko gahunda yo gushyingura Dr Magufuli iteye

Tanzania : Perezida atangaje uko gahunda yo gushyingura Dr Magufuli iteye

Samia Suluhu Hassan amaze kurahirira kuba perezida wa Tanzania, ashyize ahagaragara uko gahunda yo gushyingura Dr John Pombe Magufuli iteye

Yagize ati « Gahunda uko ziteguye ni uko Tariki 20/03/2021 umubiri wa Nyakwigendera Dr Magufuli uzakurwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Lugalo werekezwe mu Kiriziya ya ST.Peter’s Oysterbay ahazabera Misa yo kumusabira, nyuma umubiri we uzerekezwa muri stade ya Uhuru aho azasezerwaho n’abayobozi. Ku Itariki 21/03/2021 abaturage ba DSM bazasezera umubiri wa Nyakwigendera Dr Magufuli noneho nyuma yaho umubiri we uzahita werekezwa Dodoma. »

  • Tariki 22/03 – uzasezerwaho n’abaturage bo mu murwa mukuru Dodoma, kandi ni umunsi w’ikiruhuko mu gihugu
  • Tariki 23/03 – uzasezerwaho mu mujyi wa Mwanza nyuma ujyanywe aho avuka i Chato, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba
  • Tariki 24/03 – uzasezerwaho n’abo mu muryango we aho akomoka
  • Tariki 25/03 – uzashyingurwa i Chato nyuma ya Misa yo kumusezera, uwo kandi ni umunsi w’ikiruhuko

Samia Suluhu Hassan yasimbuye ku mwanya nyuma y’uko ashizemo umwuka kuri uyu wa Gatatu tariki 17/03/2021 aho Guverinoma y’iki Gihugu yatangaje ko yishwe n’indwara y’umutima.

Ubumwe.com

NO COMMENTS