Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 20 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 20 WERURWE

Ku wa 20 Werurwe 1815, Napoleon Bonaparte umwami w’Abafaransa yabashije kugaruka mu murwa mukuru w’Ubufaransa ari wo Parisi, ashyiraho guverinoma nshya. Ni nyuma yo kuva mu kirwa cya Elbe cyo mu Butaliyani aho yari yaraciriwe ku itariki 4 Mata 1814.

Urugamba rwo kugaruga i Parisi avuye ku kirwa cya Elbe mu Butaliyani, Napoleon yari yarutangiye ku itariki ya 1 Werurwe 1815. Ingoma ya kabiri Napoleon yayimazeho amezi 3 gusa kuko kuri 18 Kamena 1915 yatsinzwe n’Abongereza n’abo muri Prusse mu rugamba rwiswe urwa Waterloo.

Ageze mu Bufaransa yahise avuga ko aretse ikamba ry’ubwami, asiga umuhungu we Napoleon wa II mu cyimbo cye. Kuri 22 Kamena 1815 Napoleon yafashe inzira y’ubuhungiro ashaka kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko ntibyamuhira Abongereza baramufata bamufungira ku kirwa kitwa Sainte-Hélène aho yabaye kugeza apfuye ku itariki ya 5 Gicurasi 1821.

Igishushanyo kigaragaza Napoleon afungiye ku kirwa cya Sainte-Hélène.

Ibindi byaranze itariki ya 20 Werurwe mu mateka

-44: I Roma hasomwe impapuro z’irage rya Jules Cesar, aho yavugaga ko uzamusimbura ku ngoma ari Octave waje kwitwa Caesar Divi Filius Augustus amaze kuba umwami.

1342: Mu Bufaransa hagiyeho umusoro ku munyu. Umunyu wari uw’Ubwami, ugacukurwa ushyirwa mu bigega by’ibwami, abaturage baza kuwugura bakagerekaho no kuwusorera kandi bakaba bemerewe kugura mucye mucye.

1739: Nâdir Shâh, umwami w’Ubuperesi yateye umujyi wa Delhi wo mu Buhinde arawusahura ategeka ko bica abantu bawutuye hapfa ibihumbi 30.

Nâdir Shâh, umwami w’Ubuperesi wigaruriye Delhi, akica abaturage ibihumbi 30 bahatuye.

1861: Umutingito ukaze wishe abantu basaga ibihumbi 4 muri Argentine, unasenya umujyi wa Mendoza.

1933: Mu Budage, umukuru wa Polisi ari we Heinrich Himmler, yafunguye inkambi ya mbere ya Dachau yafungirwagamo Abayahudi mu gihe intambara ya kabiri y’isi yose yatutumbaga. Mu myaka y’1941 kugeza mu 1945, Abayahudi bari bari mu nkambi zitandukanye z’igihugu batangiye kwicwa n’abanazi.

Nyuma yo gufungurwa ku mugaragaro, bucyeye bwaho inkambi ya Dachau yatangiye kwakira imfungwa z’Abayahudi.

2003: Ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka 12, Abanyamerika bongeye gutera igihugu cya Irak, bagamije gukuraho ubutegetsi bwa Saddam Hussein. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zateye Irak zitabiherewe uburenganzira n’umuryango w’Abibumbye.

2015: Impanuka ya gariyamoshi mu Buhinde (Utter Pradesh) yahitanye abagera kuri 58 naho abasaga 150 barakomereka.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1957: Umutoza w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.

1973: Harry Roselmack, umunyamakuru w’umufaransa.

Harry Roselmack, umunyamakuru w’umufaransa.

1980: Aaron Jamal Crawford, umukinnyi wa Basketball wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1990: Tamara Gałucha, umukinnyi wa Volley-ball wo muri Pologne.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none:

Mutagatifu Heriberti 

Heriberti (Herbert) w’i Dawentiwota (Derwentwater) yari umupadiri w’umumonaki. Yari uwihayimana uba wenyine (ermite), akaba yarabaga ku kirwa kiri mu kiyaga cya Derwentwater, ubu hakaba hitwa Lake District (mu Bwongereza). Yari inshuti y’umwepiskopi Kutiberti (Cuthbert) wa Lindisifarine (Lindsfarne) wazaga gusura Heriberiti buri mwaka kugira ngo amugishe inama, kandi baganire iby’Imana.

Amateka ya Kiliziya avuga ko bahura bwa nyuma, noneho ari Heriberiti waje kureba Kutiberti, amusanga ahitwa Karilisili. Nuko Kutiberti ageza kuri Heriberiti igitekerezo ko yumva azitaba Imana bidatinze, maze Heriberiti amusaba ko yasaba Imana ikabatwarira hamwe bombi. Ngo ibyo ni byo byabaye kuko bapfiriye umunsi umwe no ku isaha imwe, ku itariki ya 20 Werurwe mu mwaka wa 687.

Olive UWERA