Home AMAKURU ACUKUMBUYE Tujyane mu kibaya cy’amahoro aho abantu bakirira indwara

Tujyane mu kibaya cy’amahoro aho abantu bakirira indwara

Mu Karere ka Ruhango hazwi ku izina ry’ikibaya cy’amahoro, abantu benshi bahamya ko bahakura ibitanganza bitandukanye.

Ni mu karere ka Ruhango mu ntara y’amajyepfo, ahazwi nko mu kibaya cy’amahoro kwa Yezu nyir’impuhwe.
Ni urugendo rw’amasaha abiri uvuye mu mujyi wa Kigali,aho abakristu Gaturika ndetse n’abo mu yandi madini bahurira ari benshi bagasenga basaba Yezu nyir’impuhwe kubakiza indwara zitandukanye, kubakemurira ibibazo bitandukanye bafite ndetse n’ibindi.

Bahaza kenshi mu bihe bitandukanye, ariko umwihariko ukaba mu cyumweru cya mbere cya buri kwezi, aho bahurira mu kibaya cy’amahoro,baturutse imihanda itandukanye, ndetse yewe no hakurya y’imipaka y’u Rwanda hari abahaturuka, bose baje kwa Yezu nyir’impuhwe.
Mbere ya Misa isomerwa mu kibaya cy’amahoro, habanza gahunda yo gusingiza Imana no gutarama mu ndimbo zinyuze amatwi, aho ubona buri wese yishimiye kubyinira Uhoraho.

Twahatembereye kuri icyi cyumweru tariki 5 Werurwe, maze twihera amaso uko biba bimeze mu kibaya cy’amahoro. Abantu benshi cyane bitwaje imitaka yo kwikinga izuba, bari babukereye baje kwa Yezu nyir’impuhwe ngo abakize anabakomereze ukwemera.
Abantu benshi bahaza, iyo ugerageje kuganira nabo, wumva ubuhamya bwinshi bw’abantu bavuga ko bahakiriye, ndetse ko bahabonera ibitangaza byinshi bitandukanye, harimo gukemuka kw’ibibazo bari bafite!

Umwe mu mubyeyi bari aho, mu buhamya bwe avuga ko Yezu yamukijije ibibyimba yari afite munda nyuma yo kubagwa kenshi byanga, ndetse akanajya mu bavuzi ba kinyarwanda bikanga!
Aho tagize ati “Naje kuwa kane bampetse ntabasha kugenda, none ubu ndumva nakize, dore umugabo wanjye yaje kundeba ngo nawe arebe ibitangaza bya Yezu nyir’impuhwe”

Uwakize ikibyimba cya cm 4 yari afite munda⁷

Nyuma ya misa habaho umwanya wo gushima no gutanga ubuhamya ku bakize indwara ndetse n’abo ibibazo byabo byagiye bikemuka

Undi mubyeyi yatangaje ko Yezu yamukuriyeho igihombo mu kazi, aho yagize ati “Nari nfite ikibazo mu kazi kanjye kuko nabarwagaho igihombo cya Miriyoni imwe n’igice, ariko kubera Yezu nyir’impuhwe yarantabaye icyo gihombo kivanwaho.”

Uwabarwagaho igihombo cya Miliyoni 1,5

Kanda hano urebe izindi nkuru zacu mu mashusho

Hatanzwe kandi ubuhamya bw’umwana wari ufite indwara yo kumungwa amagufwa, nawe akaba yarakijijwe na Yezu nyir’impuhwe!

Nyuma y’ubuhamya hakurikiraho gutambagiza hostiya mu bakristu bose baje gusenga,ari nako basaba Yezu nyir’impuhwe gukiza indwara zitandukanye no gukemura ibibazo bitandukanye.

Hari kandi abakristu basengera abantu bafite ibibazo bitandukanye, ndetse ushaka kubahamagara usaba inkunga y’amasengesho , aho bafite na nomero ya telefone yo mu bukarani bwo kwa Yezu nyir’impuhwe, abantu bahamagarwa, bakabona ubufasha bw’amasengesho.

 

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here