Abaturage bashishikarijwe gutegura imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, kugira ngo babashe guterwa inkunga, nabo biteze imbere.
CDAT (Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation), umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira ni umushinga ugamije kunganira umuturage mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi bibyara inyungu iganisha umuturage ku bukungu buva mu bucuruzi bw’umusaruro we.
Mu imerero ry’u Rwanda aho rwenze amashyo akaranda u Rwanda rwose izina zigasigara ari indasago ku ibuga rya Muhazi ko u Rwanda ari urw’Amagana hongeye kweza imana ingana Rugarura amashyo!!
Kuri uyu wa mbere mu Karere ka Rwamagana habereye inama ihuje ingeri zose z’abanyarwanda igamije gukangurira abaturage gutegura imishinga ishingiye ku buhinzi n’ubworozi bigana mu iterambere hanyuma CDAT ikabafasha kuyishyira mu bikorwa aho ibafasha kubona inguzanyo igera kuri 50% y’agaciro mbumbe gakenewe muri buri mushinga.
Aha bivuze ko umuturage asabwa uruhare rwe ruto aho intege nke ze zigera akisunga CDAT ikamufasha kugera ku nzozi ze!!
Ernest Uzaribara, Project Manager wa CDAT yasobanuye iby’uyu mushinga avuga ko imbogamizi zose z’abahinzi zizweho kandi zigafatirwa ingamba kuko yavuze ko kubw’ikirere kijya gitenguha abahinzi hari uburyo bagennye bwo kuhira imyaka bityo abahinzi bagahinga bizeye umusaruro.
Mbonyumuvunyi Radja Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana nawe yashimangiye ko ubukungu bw’umuturage ariryo shingiro ry’imbaraga z’igihugu ari nayo mpamvu hagomba gushyirwa imbaraga mu gushaka icyatuma umunyarwanda azamurwa n’imirimo y’amaboko ye yunganirwa mu kubona ibyo akeneye ngo anoze umurimo we, anashishikariza abitabiriye iyo nama kubwira abandi ko ntawe uhejwe kuri ayo mahirwe.
Nyirabihogo Jeanne d’Arc, akaba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Yavuze by’umwihariko ku mahirwe yahawe abategarugori n’abari bazagana umushinga wa CDAT aho bazahabwa inguzanyo igera kuri 70% y’igiciro cy’ibyo umushinga we usaba ngo ushyirwe mu bikorwa anabasaba kutarenza ingohe aya mahirwe ngo bumve ko hari abo bireba batari bo.
Nyirabihogo,abajijwe igiteganyijwe gukorerwa ababa bafite ubushake bwo gukora ariko badafite ubumenyi mu kwikorera imishinga yagize ati:”Muri buri Karere hari ishami rya BDF na ofisi za BDF nyirizina buri wese yemerewe kuzigana bakamufasha gutegura umushinga yewe no muri za SACCO hari abantu bashinzwe gufasha abantu mu kubakorera imishinga, ariko n’abishoboye bakoresha iyo mishinga ku bantu bazi gukora imishinga”
Kanda hano urebe izindi nkuru zacu mu mashusho
Ku kijyanye n’abafite ubumuga, avuga ko ba ahubwo bafite umwihariko kurusha abandi aboneraho kubasaba kwitabira iki gikorwa vuba cyane aho yanabwiye urubyiruko rwa Rwamagana gutegura imishinga hakiri kare kuko aribo bazazamura Rwamagana ikagana aheza kurusha aho iri none.
Abaturage bishimiye cyane uyu mushinga CDAT kuko bumvise ko uje kubakiza imbogamizi nyinshi zabazitiraga harimo kubura ubushobozi bw’amafaranga bubafasha mu bikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi, aho bavuga ko imbuto n’ifumbire bigeze aho kubyigondera bigoye utagira umuvunyi, byazaho n’ibiza bakazahara ubutazahuka vuba. Bati:” Ubwo tugoborewe ubuvunyi n’ubuvubyi twizeye gutengamara.”
Uyu mushinga CDAT ukaba ugiye gukorera mu turere twinshi two mu gihugu.
Nshuti Gasasira Honore