Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rayon Sport ifashe icyemezo gitunguye abantu bose

Rayon Sport ifashe icyemezo gitunguye abantu bose

Ikipe ya Rayon Sport yatunguye abantu benshi, nyuma yo gufata umwanzuro wo kwikura mu gikombe cy’amahoro.

Kuri uyu wa 8 Werurwe, hari hateganyijwe umukino w’igikombe cy’amahoro, wagomba guhuza ikipe ya Rayon sports n’Intare.

Impinduka z’ibibuga zitandukanye ndetse n’amasaha yahindaguritse, byakuruye impaka nyinshi ndetse no gusubikwa k’uyu mukino.
Nyuma y’ibi byose ikipe ya Rayon sports yahise ifata umwanzuro wo kwikura mu gikombe cy’amahoro.

Iyi ni inkuru yaciye umugongo abakunzi ba Rayon sports n’abakunzi ba Ruhago muri rusange.
Amakuru arambuye kuri iyi nkuru arakomeza kujyenda aba menshi uko amasaha akura, andi makipe nka AS KIGALI na Gasogi united yikuye muri iki gikombe cy’amahoro, yagize ibyago no mu gikombe cya shampiona ntiziri kwitwara neza.

Kanda hano ubone izindi nkuru zacu z’amashusho

Ikipe ya Rayon sports yari yakinnye umukino ubanza n’Intare, ndetse yari yanawutsinze ibitego 2 kuri 1.

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here