Ubwo bavukaga ari impanga ku itariki 9 z’ukwezi kwa Nzeri 2015, ababyeyi babo Nicole na Christian biyemeje kubaha amazina yemeza ukwemera kwabo ndetse n’icyizere bari bafite ku Mana n’ubwo aba bana bari bavutse bafatanye imitwe ababyeyi babo bagize kwizera kutajegajega, maze umwana umwe bamwita Jadon bisobanura ngo Imana irafasha undi bamwita Anias bisobanura ngo Imana yashubije.
Ababyeyi b’aba bana bari bafite ukwizera kutoroshye nagake mu magambo yabo bati :
« I bibazo byacu byose twabikoreye Imana kuva abana bacu bavuka. »
N’ubwo byari bikomeye guhumeka mu mezi yambere bakivuka, cyane cyane Anias . Ariko ubwo itsinda ry’inzobere ry’abaganga bemezaga ibagwa ry’aba bana kugira no babatandukanye,ntibyaduteye ubwoba kuko twabifashe nk’amahirwe ya nyuma ndetse nk’umwanya mwiza w’Imana kugira ngi ikoreshe abaganga maze abana bacu batangire kubaho ubuzima busanzwe.
«Mu gihe batangiye iki gikorwa cyo gutandukanya aba bana twumvise ko nyine ari urugamba rutangiye ariko ntitwigeze tugira ubwoba,kuko twari tuzi ko ku Mana byose biishoboka … » Ayo ni amagambo Nicole umubyeyi w’aba bana yavuze.
Nyuma y’uko aba bana batandukanyijwe kandi bose bakaba bazima ababyeyi babo barahamya gukomera kw’Imana cyane ko aba bana bari banasangiye n’ubwonko.
« Nagumanye n’intwari kugeza ku ndunduro y’iki gikorwa,igikorwa cya nyuma kandi kitari cyoroshye nagato kandi iyo ntwari ni Imana. Ndavugana ibi bintu ubwitonzi kuko nziko hari abantu batemera Imana kandi nanjye nari umwe muri mwe .Ariko ngomba kumenya ko Imana yabanye natwe kuri buri ntambwe y ‘uru rugendo. … »
Kuri Nicole na Christian,Imana yayoboye buri ntambwe ya kino gikorwa kandi iyobora buri muntu wari muri iki gikorwa kugeza igitangaza kibonetse.
« Abantu bavuze ko twabaye muri ubu buzima bwo gutunga abana bafatanye imitwe dufite ukwizera kurenze,ariko ibi byose ni ubuntu bw’Imana,…Twamwikoreje amaganya n’imitwaro yacu yose ndetse n’ubwoba bwacu bwose maze dutangira gusingira igitangaza .»
Munyaneza Pascal