Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025, u Rwanda na Senegal byasinyanye amasezerano atandukanye y’ubufatanye, isinywa ryayo rikaba ryari rihagarariwe na Perezida Kagame na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Amasezerano yashyizweho umukono arimo gukuraho Visa ku Badiplomate n’abaturage basanzwe, ubuhinzi, ubworozi, ubuzima, serivisi z’igorora n’iterambere ry’icyerekezo 2050.
Ayo masezerano yasinyiwe mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, aho Perezida Kagame yari yakiriye Faye, ari kumwe n’itsinda ryamuherekeje muri uru ruzinduko yatangiye ejo ku wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025.
Perezida Diomaye Faye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, we n’abo bari kumwe, bari babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yaho basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, banasobanurirwa amateka rubitse arimo aya mbere ya Jenoside, ayo mu gihe cyayo ndetse n’aya nyuma yayo.
Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abasura uru rwibutso, yavuze ko yashenguwe n’ibyo yabonye, kuko Abanyarwanda banyuze mu kaga gakomeye kibasiye ikiremwa muntu. Yavuze ko guceceka byivugira kurusha amagambo nyuma y’ibyo yabonye, bikaba byibutsa akaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yashimye mugenzi we wasuye u Rwanda, ashimangira ko ibihugu byombi bisangiye indangagaciro zo gushyira umuturage ku isonga.
Ati “U Rwanda na Senegal bisangiye indangagaciro imwe yo gushyira abaturage ku isonga, gutanga ibisubizo no kugendera ku cyerekezo gihamye cy’iterambere. Ibiganiro byacu uyu munsi bishimangira umuhate wo gushyira mu bikorwa aya masezerano. Dusangiye kandi intego yo kwigira k’umugabane, biyobowe n’ubuyobozi bubazwa inshingano n’iterambere ridaheza”.
Perezida Faye yashimiye mugenzi we Paul Kagame, ashimangira ko uru ruzinduko rwari rugamije kunoza no kuvugurura imikoranire hagati y’ibihugu byombi, anakomoza ku iterambere ry’u Rwanda.
Ati “Iterambere ry’u Rwanda nyuma ya 1994 ni ikintu gikomeye kigaragarira buri wese. Nifatanyije n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko nkanishimira ubudaheranwa Abanyarwanda bagaragaje”.
Yakomeje ashima ubushuti n’imibanire myiza y’abaturage b’ibihugu byombi, asaba ko hashyirwaho komisiyo ihuriweho igamije gutanga umusanzu mu kunoza imikoranire n’iterambere rirambye hagati ya Senegal n’u Rwanda.
Uruzinduko rwa Perezida Faye mu Rwanda n’itsinda ayoboye rurakomeje, akaba ateganya gusura ikigo Irembo ngo yirebere imikorere yacyo, ndetse n’ahandi hantu hatandukanye.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…