Categories: Imikino

APR FC itsinze Mukura VS ku munsi wa kane wa Shampiyona

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, ikipe ya APR FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, naho Police FC itsinda Amagaju FC 1-0.

Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ubona amakipe yose afite inyota yo gutsinda, ari ko asatirana. Ku munota wa 18 w’umukino, APR FC yabonye igitego cyaturutse kuri koruneri, umuzamu wa Mukura VS yawufashe ariko uramucika usanga Ronald Ssekiganda ahagaze neza mu rubuga rw’amahina, umupira awuboneza mu rushundura.

Umukino wakomeje, Mukura VS yongeramo imbaraga irasatira cyane, mu gihe APR FC yo wabonaga isa n’iyugarira ngo irinde igitego cyayo yari yabonye mu minota ya mbere y’umukino.

Umukino waje kurangira ari cya gitego 1-0 cya APR FC bituma inegukana amanota atatu.

Mu wundi mukino, Police FC yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndayishimiye Dieudonné.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

4 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

23 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

1 day ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago