Muri Nigeria, ikamyo itwara lisansi yakoze impanuka aho yarenze umuhanda iragwa ihita ifatwa n’inkongi, abantu bagera kuri 29 barahagwa, abandi benshi barakomereka, nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe ubutabazi.
Ibrahim Hussaini, umwe mu bayobozi mu itsinda rishinzwe ubutabazi, yabwiye AFP ko impanuka ikiba abantu benshi bagiye kuvoma lisansi ari bwo bahuye n’ibyo byago.
Yagize ati “Ikamyo itwara lisansi yaguye maze itangira kuva, nuko abaturage birukankira kuvoma lisansi, mu gihe bari muri ibyo ya modoka ifatwa n’inkongi irashya benshi barapfa. Twapfushije abantu 29 naho 42 barakomereka”.
Impanuka nk’izi zikunze kubaho muri Nigeria, ahanini bitewe n’imihanda mibi yo muri iki gihugu kubera kutitabwaho, kandi abaturage bakaba bakunda kujya kuvoma lisansi ahabereye impanuka nk’izo bikarangira bahasize ubuzima.
Muri Werurwe uyu mwaka, abantu 10 barapfuye bazize impanuka y’ikamyo itwara lisansi yahiye, ubwo yari mu muhanda uri hanze y’umurwa mukuru Abuja.
Muri Mutarama uyu mwaka nanone, abandi bantu 98 bapfuye bazize inkongi y’umuriro yafashe ikamyo itwara lisansi, ubwo yakoraga impanuka abantu benshi bayirundanyijeho bavoma lisansi.
Nyuma y’iyi mpanuka, Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yahise atangiza ubukangurambaga bwo gusaba abantu kwirinda kujya ahabereye impanuka z’imodoka zitwara lisansi, kuko akesnhi birangira bahasize ubuzima, gusa abaturage ntibabyumva.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…