Muri Uganda ku muhanda uva i Kampala werekeza mu mujyi wa Gulu, habereye impanuka ikomeye ya bisi ebyiri zitwara abagenzi zagonganye, abantu 46 bahita bitaba Imana abandi barakomereka, Perezida Museveni akaba yahise agenera impozamarira imiryango yagize ibyago, iyo mpanuka ikaba yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025.
Polisi y’iki gihugu mu gace ka Kiryandongo, yatangaje ko iyo mpanuka yatewe na bisi yihutaga ica ku zindi modoka maze ihita ihura n’indi yaturukaga mu kindi cyerekezo ziragongana, ndetse n’izindi modoka ebyiri bituma zikora impanuka, aho zaguye mu kibaya cyo hafi aho, ariko zigenda zinahitana abantu bagendaga n’amaguru.
Nyuma y’iyo mpanuka, Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, yahise atangaza ko imiryango yagize ibyago ayigeneye impozamarira, aho umuryango wapfushije umuntu yawugeneye Miliyoni 5 z’Amashilingi mu gihe umuryango ufite umuntu wayikomerekeyemo wagenewe Miliyoni imwe y’Amashilingi ya Uganda.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…