Home AMAKURU ACUKUMBUYE U Rwanda rwiyemeje kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38%.

U Rwanda rwiyemeje kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38%.

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA cyasabye abikorera gufasha leta kugera ku ntego bihaye yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38% mu mwaka wa 2030.

Kugira ngo ibi bigerweho, hagaragajwe ko bisaba uruhare rw’inzego zitandukanye, yaba iza Leta ndetse n’abikorera kugira ngo bahurize hamwe mu guhangana n’ibyuka bihumanya ikirere. Ibintu byagarustweho ku munsi w’ejo tariki 16 Kamena 2022 mu kiganiro cyahije REMA n’ibindi bigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’iki kibazo, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ku bijyanye n’imari y’ikirere, no kurushaho gusobanukirwa uburyo bwo gukorana neza.

Ibiganiro kandi  byabaye umwanya wo gusangira ubushishozi mu bice byishoramari nko kurwanya imihindagurikire y’ikirere ndetse no kugabanya aho bihurira, Ibiganiro kandi byahuzaga n’umunsi w’ibidukikije by’uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Isi Yonyine” yibanda ku mibereho irambye ihuje na kamere mu kuzana impinduka zihinduka binyuze muri politiki no guhitamo ubuzima buboneye, butoshye.

Iki kigo kandi kivuga ko mu Rwanda hagiye gushyirwaho imishinga igamije kubungabunga ikirere kandi ko igikomeje mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ i Paris yo kurengera ibidukikije, aho imishinga itandukanye izashakirwa abaterankunga.

Munyazikwiye Faustin  umuyobozi wungirije wa Rema  yabigarutseho agira ati ” Hari umushinga wa Gicumbi ufite miliyoni zirenga 34 z’amadolari ,dufite umushinga wa( trepa) twahoze tuganiraho muri iyi nama, Minisiteri y’ibidukikije ifatanyije n’umufatanyabikorwa UCN n’indi myinshi itandukanye iri muri gahunda yo gushakirwa abaterankunga.”

Munyazikwiye  akomeza agaragaza ko hari imishinga n’ibindi bikorwa byo kubungabunga ibidukikije bikeneye amafaranga asaga miliyali 11 z’amadorari muri yo leta y’u Rwanda izatanga agera kuri 40% naho 60% akazava mu bikorera n’abandi baterankunga.

Munyazikwiye Faustin  umuyobozi wungirije wa Rema asaba abafatanyabikorwa gukorera hamwe bose kugira ngo intego igerweho.

Yagize ati” Turashishikariza abikorera ku giti cyabo kugira ngo nabo bazane uruhare rwabo kugirango ya 60% turimo tuvuga azava hanze aze afite icyo asanga, ariko na none abikorera ku giti cyabo cyangwa abashoramari bo hanze nabo babe babasha gushora imari yabo hano mu Rwanda igendanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda avuga ko ku ruhande rw’abikorera bemera uruhare bagira mu guhumanya ikirere ariko bamaze kubona amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro ibidukikije bagasanga  nta cyababuza gufasha leta kugera ku ntego yayo.

Yagize ati” Icya kabiri ni uko tugomba guhindura imikorere kugira ngo natwe dufashe leta kuzana ayo mafaranga, ava mu bihugu hirya no hino mu baterankunga ,ariko ava no mubashoramari. Biroroshye ko abikorera bakorana na bagenzi babo bafite inganda zikora ibyo bikoresho bikenewe kugirango bidufashe guhindura imikorere yacu yangiza ikirere, kuko icyambere abikorera bo mu Rwanda basabwa ni ukumva gahunda ya leta tugatangira gukora ibikorwa bifasha iyo gahunda gushyirwa mu bikorwa.”

Ntagengerwa Theoneste avuga ko mu rugaga rw’abikorera biyemeje gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’iki kibazo.

U Rwanda rufite intego y’igihe kirekire yo kuba igihugu kitazaba cyohereza imyuka ihumanya ikirere nk’uko bigaragara mu cyerekezo cya 2050 akaba ari yo mpamvu bashishikariza abashoramari gushora imari mu bikorwa bitangiza ikirere.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here