Mu gihugu cy’u Burundi,hakomeje kuvugwa amakuru atari meza kandi akaba amaze iminsi myinshi cyane,ariko abahanuzi bo muri iki gihugu bakomeje gutangaza ko Igihe kigeze ngo Imana yikorere ibyayo.
Perezida Pierre Nkurunziza amaze igihe kitari gito ayobora iki gihugu kugera nubwo habaye ibibazo bikomeye muri iki gihugu bitewe nuko uyu mugabo atakoze ibyo abaturage be bashakaga.
Mbere yuko ibibazo bikomera muri iki gihugu Imana yabanje kohereza ubuhanuzi bunyuze mu nzozi z’umwana we muto,ariko arazihinyuza nyuma aza kubona ko ari ukuri.
Ubuhanuzi bwa mbere Imana yabunyujije mu Inzozi z’umwana we muto
Nyuma y’uko mu gihugu cy’u Burundi ku ya 13 Gicurasi,2015 bamwe mu basirikare bakuru bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ,bikanga, ndetse hakaza gutangazwa amakuru avuga ko icyatumye Coup d’Etat ipfuba harimo n’ubugambanyi ,hashyizwe ahagaragara ukuri kwemeza ko uyu muperezida yari yarabibwiye na mbere hose kandi ko ari ubuhanuzi bwaroswe n’umwana we muto.
Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w’igihugu cy’u Burundi mu mwaka wa 2005 yabyawe na Eustache Ngabisha,ashyingiranywe n’umugore we Denise Bucumi mu mwaka w’1994.
Denise Bucumi akaba ari umugore usenga Imana cyane ndetse akaba ari n’umwe mu bajya babanza gusengera umugabo we mu gihe agiye mu kazi cyangwa mu zindi gahunda.
Uyu muryango wakuze utoza abana bawo gusenga no gukunda Imana cyane ko ufite abana batandatu bose bakurikije Nyina mu gukunda Imana no gusenga kuko ari umubwirizabutumwa.
Nyuma yo gupfuba kwa Cout D’etat,Perezida Pierre Nkurunziza akagaruka mu gihugu,yaganiriye n’abaturage abigisha imibanire myiza y’umugabo n’umugore ari nabwo yababwiraga imbaraga zifitwe n’abana mu rugo kandi ko ngo urugo ari:Umugabo,umugore ndetse n’abana.
Mu magambo ye Pierre Nkurunziza yagize ati:”Ndadabara cane iyo mbona umugabo canke umukenyezi batabanye neza,kuko nirwo rupfunguzo rwonyine rwo gutunganigwa,uramutse urusitayeko ibindi vyose ntibikunda,kadi si wowe wenyine nk’umugabo canke umukenyezi ahubwo hari umwana.mu rugo hari umwana nkunda kuko aba yiryamiye na mama wiwe,ikintuu gihambaye rero amezi abiri karya kantu (cout d’etat) biyumviriye kataraba nyene .ndashaka gushingira intahe, kuko uwo mwana yaravyutse, aratuvyutsa ati nimuvyuke,ndarose mu basoda hari ikitameze neza,abasoda barashavuye,aca asubiramo scene nyene….”
Kuko uyu muperezida yari ari kumwe numufasha we, Denise yahise amwaka indangururamajwi agira ati;”Umwana Yarambwiye ati ngize inzozi,aransubiriramwo ngo ndabonye abasoda bagize nkuko nuku,abasoda ..baje ..papa ..kumufata..ibiki ..hanyuma…ngo ngaha rero aca agaruka kuri Parrain..ngo nagiye kubona mbona kanaka akavuga abasoda mu mazina kuko aba bose arabazi mu mazina,uko yabimbwiye iyo reaction yabaye kuri Parrain(perezida) niko nyene le 13 vyagenze vyose.rero izo nzozi zari zirezire ariko arazisubiramwo kandi ariko arazimbwira akagira Echelle de poure,aca arambwira ngo mama nsenga nanjy unsengera kuko ndumva mfise ubwoba.Nca ndamusengera ndamubwira nti genda kuryama kuko yaransanze nj ndiko ndasenga”
Umufasha wa Perezida kandi akomeza avuga ko Nyuma y’amezi abiri uwo mwana ababwiye ibyo ngo niko byagenze kuko amazina y’abantu yavugaga nibo baje gushaka gukora Cout d’Etat.
Ubuhanuzi bw’umwana muto bwabaye impamo ndetse buba nkuko yabweretswe mu Gihugu cy’u Burundi nta na kimwe kivuyemo.
Ubuhanuzi bwa Kabiri bwahanuwe ko Imana igiye kwiyerekana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo umurundi umwe witwa Gakwaya Justin yahanuriye bagenzi be bari bari gusengana akababwira ko Imana igiye gukemura ibibazo biri mu gihugu cyabo ibinyujije mu kwica Perezida wabo kandi ngo igateza intambara idasanzwe kugira ngo ikemure byose,amahoro yongere atahe iwabo.
Ibi rero akaba yabihanuriye mu masengesho bari bamazemo amasaha asaga 12 kuko bari bayatangiye kumugoroba,aho bayasengeraga mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga.
Mu buhanuzi bwe Justin utanashatse ko ifoto ye igaragazwa yagiraga ati:”Bwoko bwanjye nimuhumure,ibibazo byanyu ndabizi kandio ndabibona.Iyatumye mukura mukagera aho mugeze aho,ntabwo yabura gukemura ibibazo biri mu gihugu cyanyu kandi ndababwira ukuri ko ntajya nita k’umubiri w’inyuma,njye nita kubugingo.kuko nubundi uwo mubiri wavuye mu gitaka kandi uzasubira muri cyo.Niba mutewe ubwoba n’igiti kinini kibari imbere,ndaje ngiteme kandi n’amashami yacyo yose.Bana banjye nzishyiriraho undi muyobozi kandi unyubaha akananyubahira ubwoko.yari Uwiteka Imana yanyu mwavuganaga.”
Justin akimara gusoza ubwo buhanuzi yahise asobanura ko iby’umwuka bisobanurwa n’umwuka,ariko asobanura ko aho yavuze igiti,mu busanzwe bisobanura Umuyobozi.
Ese Imana niyo izica Perezida Pierre Nkurunziza?
Nkuko uyu mugabo yabisobanuraga,ubwo yaganirga n’umunyamakuru w’Ubumwe.Com,yavuze ko Imana igira inzira zirenga igihumbi zo gukemuramo ibibazo,kandi ngo ntacyo Imana ijya ivuga ngo gihere.
By Zarcy Christian