Home AMAKURU ACUKUMBUYE UBUKANGURAMBAGA BWISWE : « MUMPE URUBUGA NSOME » ABABYEYI BARASABWA GUHA ABANA...

UBUKANGURAMBAGA BWISWE : « MUMPE URUBUGA NSOME » ABABYEYI BARASABWA GUHA ABANA IMINOTA 15 YO GUSOMA BURI MUNSI

Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo bibumbiye mu Ihuriro ryitwa Soma Rwanda, batangije umwaka wo gusoma hakorwa ubukangurambaga bugaragaza ko gusomera ku ishuri, mu rugo no mu midugudu iwacu bigirwa iby’ibanze kandi byihutirwa.

Uyu munsi watangijwe none Ku wa 5 Gashyantare 2020 byahujwe n’umunsi mpuzamahanga wo gusoma, ku rwego rw’igihugu umunsi wabereye mu Karere ka Burera, ariko unizihizwa mu turere twose tw’igihugu, aho Ubumwe.com bwakurikiranye iby’uyumunsi mu Karere ka Kicukiro.

Umunsi witabiriwe n’abantu batandukanye, harimo abana,ababyeyi abarezi muri rusange, bibukijwe ko ubu bukangurambaga bugaragaza ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda bwo gukora ibishoboka byose kugira ngo abana b’u Rwanda bamenye gusoma no kwandika birushijeho. Kumenya ko gusoma no kwandika ari ingenzi cyane mu gutuma Igihugu kigera ku iterambere rirambye n’ubukungu bushingiye ku kugira abaturage bafite ubumenyi.

Umushyitsi mukuru wari uhagarariye Ministeri y’uburezi Benimana Jean Claude yagarutse kuri iyi nsangamatsiko ndetse anibutsa ko buri umwe wese agomba kuzirikana ko afite uruhare rwe mu gufasha umwana gusoma.

Benimana yabigarutseho muri aya magambo : “ Uyu munsi twatangije ubu bukangurambaga bwo gutoza abana gusoma, tugakangurira ababyeyi n’abarimu kujya bafasha abana kuburyo burimunsi abona iminota 15 yo gusoma »

Binimana yakomeje avuga ko ibitabo byo gusoma bihari muri buri kigo cya Leta,kuburyo buri mwana afite igitabo. Yakomeje agira ati : « Ibitabo birahari abafatanyabikorwa ba Ministeri y’uburezi (USAID) babigejeje mu mashuri, ndetse tukaba dushishikariza abarimu no kujya batiza abana igitabo batahana, kugira ngo no murugo ya minota 15 ikunde »

Benimana Jean Claude wari uhagarariye Ministeri y’Uburezi ( Ibumoso) Na Jean Claude Munyantore umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Kicukiro( Iburyo)

Mukagatete Agnes wari uhagarariye USAID Soma umenye, yagarutse kuri ubu bukangurambaga aho yagize ati : Ubu ni ubukangurambaga bwatangijwe kuko byagaragaye ko abantu benshi badafite umuco wo gusoma. Niyompamvu ubu bukangurambaga bwatangijwe n’iminota 15, udutabo ni duto, tugufi kuburyo mu minota 10,15 umwana yaba arangije gusoma. »

Uyu munsi kandi wahujwe n’itangizwa rya Gahunda ya Andika Rwanda 2020, ari nako hatanzwe ibihembo ku bana batsinze mu marushanwa ya Andika Rwanda 2018-2019, aho bagarutse ko umuco wo gusoma wimakajwe, abana bagira ubuhanga mu kwandika.

Butore Uwase Pamella wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza umwana wahembwe muri Andika Rwanda, aho yahembwe ibihembo bibiri, kuko yanditse inkuru ebyiri zose zigahembwa yavuze ko yabifashijwemo n’ababyeyi be ndetse nabarimu be, kugira ngo atsinde aya marushanwa.

Yagize ati : « Nanditse inkuru ebyiri imwe yitwa ;Mico myiza yigisha mu gufashanya n’indi yitwa  Ejo heza yigisha abana kwizigamira. Mama wanjye yabinfashijemo cyane kuko iyo nabaga nanditse nabi yahitaga anyereka uko nabigorora, hanyuma ku ishuri nagera ku ishuri mwalimu akambaza ahongejeje nawe akareba hanyuma akambwira ibyo nakosoramo »

Gahongayire Emerde umubyeyi w’umwana nawe wahembwe mu irushanwa rya Andika Rwanda we yagarutse ku kubwira abandi babyeyi ko umwana wawe wamuhaye agaciro uko byamera kose utamuburira umwanya w’iminota 15 ngo umufashe gusoma.

Yagize ati: « Icyo wahaye umwanya nicyo uba wahaye agaciro. Urukundo dukunda abana bacu rungana n’umwanya tubaha. Wabihaye agaciro n’ubwo ubuzima bugoye ntabwo waburira umwana wawe iminota 15, kandi yamugirira akamaro kanini.”

Gahongayire yagarutse kuri iri rushanwa rya Andika Rwanda umwana we wanditse inkuru yatsinze muba rushanywe mu Karere ka Kicukiro. Yagize ati: “Aya makuru yatanzwe mu bigo by’amashuri ko hazaba irushanwa ryo kwandika, bityo natwe ababyeyi bitugeraho hanyuma dufasha abana kwumva ibitekerezo bafite noneho ababyeyi n’abarimu babo tubibafashamo. Nza kugira umugisha umwandiko w’umwana wanjye nawo uratsinda”

Umurezi wo ku ishuri rya EP Kinunga wigisha mu ishuri rya 3 yavuze ko ubu bukangurambaga buzagira akamaro kanini ku burezi bw’umwana ndetse n’ubusabane mu muryango.

Yagize ati: “Ababyeyi benshi bumva ururimi rw’ikinyarwanda rero nta mbogamizi zizagaragara mu gufasha abana gusoma. Utu dutabo ni tugufi kandi twanditse mu rurimi rw’ikintarwanda. Ibi bizafasha abana mu myigire yabo, kuko umwana wamenye gusoma anamenya gusubiza neza.”

Uyu murezi kandi yagarutse ku kuba bagomba gukora ubukangurambaga buhagije kuko akenshi abana iyo batahanye ibitabo bagaruka babyangije, akaba yanakizana akubwira ko murumunawe yasutsemo igikoma. Rero agaragaza ko bagomba kwigishwa byimbitse kubungabunga ibitabo.

Hatanzwe ibihembo ku bana batsinze amarushanwa ya Andika Rwanda

Munyantore Jean Claude, umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Kicukiro, yagarutse kuri iyi nsanganyamatsiko igira iti: “MUMPE URUBUGA NSOME” aho yibukije abarimu ko bagomba gutiza abana ibitabo bakabitahana murugo kugira ngo baze kubona ya minota 15 yo gusoma kandi bafite ibyo basoma.

Munyantore yagize ati: “Abarimu bagomba kumenya ko buri mwana yagize igitabo atahana ajya gusoma. Ndetse bakamenya no kubikurikirana no kubungwabungwa neza”

Munyantore yashoje avuga ko yizeye ko ubu bukangurambaga buzajya gusozwa gusoma byarabaye umuco ku buryo yaba umwana ubwe ndetse n’ababyeyi muri rusange bazaba bamenye ko mu bigize ubuzima bwa buri munsi gusoma birimo”

USAID Soma Umenye yafashije Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB) gutanga ibitabo by’abanyeshuri byo kwigiramo Ikinyarwanda bigera kuri 1.314.084, mu mwaka wa 1 kugera mu wa 3 w’amashuri abanza mu mashuri yose ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano; aho ubu buri mwana yahawe igitabo ke.

Kandi yafatanije na REB gushyiraho isomero muri buri shuri ryo mu mwaka wa 1 kugera mu wa 3 w’amashuri abanza. Ubu udutabo dukubiyemo inkuru abanyeshuri bisomera turenga 900.000 twamaze gushyirwa muri ayo masomero, aho uyu mubare uzazamuka kugera ku dutabo 1.400.000 mbere y’uko Werurwe irangira. Muri utwo dutabo, inkuru 54 zitwanditsemo ni izatsinze mu marushanwa ya Andika Rwanda, bisobanura ko twanditswe n’abana b’Abanyarwanda, bandikira abandi bana b’Abanyarwanda, kandi ducapirwa mu Rwanda.

Mu mwaka ushize, REB yemeje ibipimo ngenderwaho byo gusoma udategwa, bigaragaza ikigero umwana agomba kuba ariho mu gusoma igihe asoje umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3 w’amashuri abanza. Ubu, USAID Soma Umenye irimo gufatanya na REB ngo bapime ubushobozi bw’abanyeshuri mu kumenya gusoma badategwa, hagendewe kuri ibyo bipimo.

USAID Mureke Dusome yashyizeho amahuriro yo gusoma mu Rwanda hose, kandi itangamo udutabo tw’inkuru dusaga 400.000.

Uyu ni umushinga ugamije guteza imbere abana bato bo mu mashuri guhera muwa mbere kugeza muwa gatatu w’amashuri abanza (P1-P3) gusoma no kwandika cyane cyane ururimi rw’ikinyarwanda. Umushinga w’imyaka 5 watangiye mu mwaka wa 2016.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here