Bikunda kubaho kenshi ko umukobwa akundana n’umuhungu wazajya kubabaza, ukumva ntibanibuka igihe umuhungu yamubwiye ijambo ngo ” Ndagunda”.Yazanibuka agasanga ntaryo yigeze avuga. Ahubwo hari ubundi buryo yakoresheje kandi mwembi mugasobanukirwa ko ari Ndagukunda yakubwiye.
Mu buryo bwinshi umusore akoresha avuga ngo ndagukunda reka turebere hamwe bumwe muri bwo:
Indoro ( kwica akajisho cyangwa ikindi)
Sinamenya uko twagereranya imbaraga z’indoro,gusa indoro igira imbaraga nyinshi mugukurura urukundo hagati y’umuntu n’undi. Cyane cyane ku badahuje igitsina. Mushobora kuba muri kumwe mu bantu benshi ariko wareba indoro y’umuntu runaka ukabona ko isobanuye ibintu byinshi, mbese nk’aho yakubwira ngo sindi hafi yawe ndetse sindinokubona uburyo nakuvugisha ariko ndikukwiyumvamo cyane.
Kugutega amatwi.
Ashobora kukubwira ibyo ashaka byose ariko iyo umuteze amatwi neza witonze ni kimwe mu bimenyetso by’uko umuntu agukunze. Mbose ushobora kuba uri umukobwa uri kuganiriza umuhungu wenda ugasanga ari n’inkuru zitari zimushishikaje, ariko gufata umwanya aguteze amatwi ni uburyo bwo kukwumvisha ko ibiganiro byawe bifite ubusobanuro kuri we kandi ko abiha agaciro.
Agukoraho kenshi kandi gahoro gahoro.
Iyo muri hamwe ahantu hateranira abantu benshi, ukabona arashaka kugufata ku mugongo, mu mururiro( restaurant) ukabona ayishyize ukuboko kwe hafi y’ukwawe, cyangwa muri nkahantu hamwe n’abandi ukabona agufashe ku rutugu, ukwo kukwiyegereza gutyo byerekana ko yifuza ko mwagumana mbese ukamuhora iruhande, Ntibigomba kuba bisobanura kandi ko yifuza kuryamana nawe.
Gukunda kukubwira burimunsi ko inshuti ze zigukunda.
Ubundi buryo bwo kuyobya umurari ashaka kukwumvisha amaranga mutima ye, akubwira ko inshuti ze zikwiyumvamo, zikwemera mbese muri make ko zigukunda. Mbese ibi akabikubwira adashaka kukwumvisha ko ari ibitekerezo bye, ahubwo ashaka kukwumvisha ko inshuti ze zihora zikuvugaho.
Guseka nyuma y’uko umaze kumusuhuza ( ku musoma byoroheje cyangwa kumuhobera)
Hari igihe umuhungu aba yaragukunze cyane ariko ntabikwereke, mbese yarabuze uko yabikubwira. Ariko ibyo ushobora kubisoma mu maso he. Aho nibwo ubona amwenyuye nyuma y’uko umusomye, niyo yaba ari birya byoroheje byo gusuhuzanya bisanzwe, ukaba wanabona ahumirije atifuza kukurekura. Mbese ni nk’aho aba avuze ati: Mbega ibintu nkunze!
Gufata ikiganza akagukomeza.
Ubu nabwo nibumwe muburyo bworoheje bwo kubwira mugenzi wawe ko umukunda. Abagabo bamwe bavuga ko agukunda akoresheje ikiganza cye. Muri munzira,murikumwe n’abandi cyangwa ahandi hose ukabona arikugufata mu kiganza. Oh ibi ntabwo abikora cyane, hoya agufata gahoro gusa kugira ngo nawe uhite wibwira ko afite ikintu ashaka kukubwira. Kandi nawe uhita wibwira ko icyo kintu nta kindi uretse kukubwira ko akwiyumvamo, muri make agukunda.
Gukunda gukora ibintu byinshi muri kumwe.
Kuvuga ngo ndagukunda ntabwo ari itegeko ko bigomba kuvugwa hakoreshejwe ijwi. Ugomba guha agaciro n’utwo dukorwa wakwita duto ubishatse, cyangwa n’ibyo bimenyetso ndetse n’umwifato. Ariko ushobora kubyita ibisanzwe ariko se namwe tuvugishe ukuri: Umugabo ushaka ko musohokana gusangira, wifuza ko mujyana gutemera ahantu, wifuza kumenya ibyo wanga n’ibyo ukunda ! Ibyo mwebwe mubyita iki? Aho wenda ntiwasanga ari” urukundo”….
Horana natwe inkuru n’inama biracyaza,…
Nyiragakecuru.
Home AMAKURU ACUKUMBUYE Uburyo umuhungu( umugabo) akubwira ko agukunda atiriwe avuga ijambo ngo "Ndagukunda"