Mu minsi ishize nibwo mu bitangazamakuru byinshi hagiye hagaragaramo ko umuhanzi Theo Bose babireba yaba agiye kujyana mu nkiko umuinyanmakuru Theogene ngo kuko amusebya cyane ndetse ngo akamuharabika birenze .Ariko ngo Theo bosebabireba yaje kwisubiraho ngo kuko abona ntabcyo bamumarira nk’umukiristu
Mu kiganiro Gospel Zone gisanzwe kiba kuri Radio Authentic kuwa gatanu nibwo aba bagabo bose byari biteganyijwe ko baza kwitabira ubutumire bw’iyi radio kugira ngo buri wese asobanure kuri icyo kibazo ngo bityo abantu bamenye ukuri.
Ariko ngo kumunota wanyuma Umuhanzi Theogene yaje guhakana ko atakije ngo bamuhamagare kuri Telefoni igendanwa bamubaze icyo bashaka kumubaza
Byasaga nkaho ari urubanza rukomeye,Umuhanzi Theogene Bose babireba yahakanye amakuru yose yamuvuzweho ndetse avuga ko ari ukumuhohotera cyane ngo ndetse atanazi icyo apfa na Theogene w’umunyamakuru ngo kuko amubehyera kenshi ndetse akanamuharabika.
Aganira na n’Abanyamakuru b’ikiganiro Gospel Zone TheoBosebabireba yagize ati;”Njyewe Theo sinzi icyo dupfa kuko aramparabika cyane ndetse akanansebya,ejobundi yaravuze ngo polisi irimo iranshakisha,ubu koko njyewe ndi umuntu polisi yabura koko ahubwo se Theo ni umukozi wa polisi cyangwa bamutumye kunshaka?Njyewe sinzi icyo mfa nawe ariko Imana izandengera.Agati kashinzwe n’Imana ntikarandurwa n’umuyaga”.
Nyuma y’ayo magambo ya TheoBosebabireba utari uri muri Studio,umunyamakuru Theo we yatangaje ko ibyo TheoBosebabireba avuga ari amatakirangoyi kuko ngo ayo makuru ya Polisi atigeze ayandika ahubwop ngo icyo bapfa ari uko avugisha ukuri ndetse ngo hari n’zindi nkuru nyinshi yumva ntazandike.
Muri Studio za Radio Authentic mu kiganiro Gospel Zone,Theo(Umunayamakuru) yagize ati:”TheoBosebabireba ni umunyamafuti kandi njye akazi kanjye ni ukubwira abanyarwanda inkuru ,yaba mbi cyangwa nziza ipfa kuba ari inkuru,nkubu mfita amakuru yuko hari umukobwa yateye inda ntiyamuha n’indezo(n’amajwi ndayafite)ubwo rero Theo nareke amakosa nanjye arebe ko ntazareka kumwandika,Kandi nanatanga indezo nabyo nzabyandika”
Gusa mu kiganiro kiganjemo kutumvikana kwaba bagabo ubwo baganiraga na Gospel Zone byaraniiye abakunzi ba Radio basabye aba bagabo kumvikana bakanorohererana ngo kuko bose ari abakozi b’Imana cyane ko ngo banasengera mu itorero rimwe kandi bose ngo bamenye Imana.
Zarcy Christian.