Categories: Amakuru

Ubuyapani: Abantu 13 bishwe n’umutingito

Umubare w’abamaze kwitaba Imana bazize umutingito ukomeye wibasiye amajyepfo y’uburengerazuba bw’u Buyapani wageze nibura ku bantu 13, mu gihe abatabazi bakomeje gushakisha abagwiriwe n’ibisigazwa by’inyubako zasenyutse baba bagihumeka.

Uyu mutingito wari ku gipimo cya 6.8 wibasiye Intara ya Kumamoto mu ijoro ryo ku wa Kabiri, utuma abantu benshi bahunga.

Ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryatangaje ko abantu batatu mu bapfuye baguye mu isoko rya Aeon Mall riherereye i Kashima, nyuma y’aho igice cy’igorofa ya kabiri cy’iyo nyubako gisenyukiye.

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, yihanganishije imiryango y’ababuze ababo anashimira inzego z’ubutabazi ku kazi zikomeje gukora.

Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iby’imiterere y’ikirere n’ibiza (JMA), cyabanje gutangaza ko uwo mutingito wari ku gipimo cya 7.1, ariko nyuma Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku butaka (USGS) cyawushyize ku gipimo cya 6.8. Abahanga bavuga ko ibipimo by’imitingito bishobora guhindurwa nyuma y’isesengura ryimbitse ry’amakuru mashya.

Mu mujyi wa Kashima, ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryatangaje ko igorofa ya kabiri y’isoko rya Aeon Mall yasenyutse.

Amashusho yafashwe aho byabereye agaragaza umwotsi w’umweru uzamuka muri iyo nyubako, mu gihe abantu bahungaga biruka berekeza aho imodoka ziparika. Hanagaragara ko ibice byinshi by’inyuma by’iyo nyubako byasenyutse, hagasigara hagaragara ibyuma biyubatsemo.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko abantu umunani bamaze gutabarwa bavanywe muri iryo soko.

Aeon Mall ni uruhererekane rw’amasoko manini acururizwamo azwi cyane mu Buyapani, rukaba rufite hafi amasoko 160 hirya no hino mu gihugu. Ayo masoko arimo amaduka akomeye, butike, farumasi ndetse n’aho abantu bafatira amafunguro.

Ahandi hatandukanye, amashusho yerekanwe na televiziyo y’igihugu, NHK, agaragaza imihanda n’ibiraro byacitse, inyubako nyinshi zahiye, serivisi za gari ya moshi zirahagarara, ndetse n’amashanyarazi arabura mu ngo nyinshi.

Icyakora inzego zitandukanye zavuze ko imibare yatangajwe y’abahitanywe n’uyu mutingito ishobora kwiyongera, kuko abatabazi bataragera hose aho inyubako zasenyutse, gusa ubutabazi burakomeje.

Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

3 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago