Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ubuzima bwa Mohamed Farah wabaye uwa mbere nyuma yo kwikubita hasi mu...

Ubuzima bwa Mohamed Farah wabaye uwa mbere nyuma yo kwikubita hasi mu marushanwa y’imikino Olympiques i rio muri Brasil

Mohamed Muktar Jama FARAH ni umwongereza ufite inkomoko muri Somalia. Akaba ari umwe mu bakinnyi b’imikino ngororangingo (Athlet) babigize umwuga ndetse akaba yaragiye abona n’ibihembo bitandukanye, akaba ari n’umwe mu bitabiriye imikino Olympiques iri kubera I Rio de Janeiro muri BRASIL ndetse akaba yarabashije kuhakura imidari ibiri ya Zahabu muri m 10.000 na m 5.000.

imageMohamed Muktar Jama FARAH 
Mohamed Farah yavukiye muri Somalia mu 1983 ariko kubera imibereho byaje kuba ngombwa ashaka uburyo yimukira mu Bwongereza we na nyina umubyara n’abandi bavandimwe be babiri, icyo gihe basanzeyo se umubyara kuko we yari yarabatanzeyo ari kwigayo no gukora, gusa hari impanga ye itarashoboye kujyana nabo isigara muri Djibouti ku bw’impamvu z’ubuzima bakaba barongeye guhura nyuma y’imyaka 12 batazi Aho ari, ariko iyo mpanga ye yarize ndetse ibona n’akazi keza ariko iracyaba muri Afrika.
Mu bwana bwe Mohamed FARAH yakuze yumva azibera umukinnyi wa Arsenal kuko yayikundaga cyane ndetse akanakunda football (soccer) muri rusange ariko uko akura akagenda yibonamo impano yo kwiruka no kunyaruka ndetse n’abandi bakabimubonaho, byatumye rero atangira kubihugukiramo abiha umwanya uhagije maze ageze mu bwongereza akajya yitabira amarushanwa yo kwiruka ku ishuri.
Yatangiye rero kujya ayatsinda ndetse n’ama clubs amwe atangira kumwifuza ariko kuko atari afite ubwenegihugu bw’abongereza ntibyamworoheraga kwitabira amarushanwa akomeye yo ku rwego mpuzamahanga n’uburayi kubera ibibazo bya Vizas, yaje guhura n’umugiraneza Eddie Kulukundis amwishyurira amafranga anamufasha kubona ubwenegihugu bw’abongereza kuva ubwo atangira kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ahagarariye Ubwongereza.
imageMohamed FARAH ahagararira Ubwongereza 
Kuva ubwo yatangiye gutwara imidali myinshi ya Zahabu n’indi tutari burondore yose muri Iyi nkuru kubera Ubwinshi bwayo ariko icyo wamenya ni uko yabaye umwe mu bongereza batsindiye imidari myinshi mu mateka y’abongereza, harimo 7 yo ku rwego rw’isi, 5 yo ku rwego rw’uburayi, n’indi myinshi. Hari aho yabonaga imidari ya Zahabu ibiri mu irushanwa rimwe, ibyo rero byamushyize mu rwego rw’aba Athlet bakomeye kuri iyi si by’umwihariko mu bwongereza baramwubaha cyane. Azwi cyane mu kwiruka metero 10.000, 5.000 ariko na 3.000m na 1.500m, half marathon na Marathon nabyo arabyiruka.

imageAmaze gutsindira imidari myinshi.
Mu marushanwa rero ari kubera I Rio de Janeiro muri BRASIL ubwo yari ari kurushanwa muri metero 10.000 yaje gutsitara kuri mugenzi we bari bari guhatana maze aragwa, abantu benshi batekereza ko bimurangiriyeho, ariko we yafashe icyemezo nubwo yari yakomeretse arahaguruka arongera akomeza guhatana. Icyaje gutungura abantu bose bari aho n’abari bari kubikurikira ku ma Televiziyo yabo ni uko yaje gusoza izo m 10.000 ariwe wa mbere ndetse ahembwa umudari wa Zahabu. Ndetse kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20/8/2016 yabashije gutsindira umudari wa Zahabu muri metero 5.000.
imageUbwo yagwaga yarakomeretse ku rutugu
DORE VIDEWO YE YITURA HASI:

Ibi rero byatangaje abantu benshi ariko binatanga isomo rikomeye mu buzima ari ryo tugiye gusorezaho muri iyi nkuru.

RIO DE JANEIRO, BRAZIL - AUGUST 13: Mohamed Farah of Great Britain wins the Men's 10,000m on Day 8 of the Rio 2016 Olympic Games at the Olympic Stadium on August 13, 2016 in Rio de Janeiro, Brazil. (Photo by Paul Gilham/Getty Images)
RIO DE JANEIRO, BRAZIL – AUGUST 13: Mohamed Farah of Great Britain wins the Men’s 10,000m on Day 8 of the Rio 2016 Olympic Games at the Olympic Stadium on August 13, 2016 in Rio de Janeiro, Brazil. (Photo by Paul Gilham/Getty Images)

DORE VIDEWO YE ASOZA ARI UWA MBERE:

Burya rero ikibazo si aho wavukiye ahubwo icy’ingenzi Ni umugambi w’Imana uri ku buzima bwawe, ibyo wacamo byose nudacika intege uzagera ku cyo Imana yakugeneye, Kandi nubwo wagwa cyangwa ukaba waraguye iyongeremo akabaraga wongere uhaguruke kuko biracyashoboka ko wagera ku ntego zawe, wahagerana imvune, wahagerana inkovu, icy’ingenzi ni uko uhagera. Hari igihe duhura na byinshi biduca intege cyangwa se bidukomeretsa mu buzima ariko ikibazo sibyo uhura nabyo ahubwo ikibazo ni uko ubyitwaramo, guhura n’ibigeragezo si ikibazo, ikibazo ni ukugwa ntiwongere kubyuka. Byuka urabagirane kuko umucyo wawe ukurasiye, kandi ingororano zikaba zigutegereje imbere.
imageMohamed FARAH n’umuryango we.
Mohamed FARAH ubu afite Umudamu w’umwongerezakazi ariko ufite inkomoko muri Yemen witwa Tania Nell bafitanye abana batatu n’umwe Tania yabyaye mbere batarahura, ubwo Ni ukuvuga ko bafite abana bane, abakobwa batatu n’umuhungu umwe harimo abakobwa babiri b’impanga (Rihanna, Aisha, Aman na Hussein) kuri ubu bakaba batuye Portland, Oregon muri Amerika. Umugore we ni nawe umufasha mu gukurikirana ibirebana n’itangazamakuru (Media Manager).
image
Igihe cyose baza kumushyigikira mu marushanwa nawe akabatura imidari. I Rio muri BRASIL ahakuye imidari 2 ya Zahabu.
By Zarcy Christian

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here