Home AMAKURU ACUKUMBUYE Uganda: Ushinjwa kwica umuhanzi Mowzey Radio yahamijwe icyaha n’urukiko

Uganda: Ushinjwa kwica umuhanzi Mowzey Radio yahamijwe icyaha n’urukiko

Urukiko muri Uganda rwahamije Godfrey Wamala uzwi nka Troy icyaha cyo kwica umuhanzi Moses Sekibogo wari uzwi nka Mowzey Radio.

Mowzey Radio yapfuye umwaka ushize nyuma yo gukubitirwa mu kabiri mu mujyi wa Kampala.

Urupfu rwe rwababaje cyane abakunzi ba muzika ya Radio& Weasle.

Bwana Wamala yashinjwaga gukubita Mowzey agamije kwica.

Umucamanza w’urukiko rukuru Jane Francis Abodo yavuze ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo kwica.

Mu iburanisha, Bwana Wamala yari yavuze ko yari mu kabari uyu muhanzi yakubitiwemo ariko atari mu mirwano yaganisihje ku rupfu rwa Mowzey Radio.

Itsinda rya Goodlyfe ryari rigizwe na Weasel & Radio ryaramenyakanye kandi rikundwa cyane mu ndirimbo nka Amaaso, Zuena, Nakudata, Bread and Butter, Ability n’izindi.

Mowzey Radio yapfiriye mu bitaro mu kwezi kwa kabiri 2018 hashize icyumweru akubitiwe mu kabiri agakomereka bikomeye mu mutwe.

Itegeko muri Uganda rivuga ko uhamwe n’ubwicanyi ahanishwa igifungo cya burundu, nubwo itegeko hano rikinemera igihano cy’urupfu ku bwicanyi.

Kuwa kane nibwo Bwana Wamala ‘Troy’ azakatirwa igihano.

Src: Bbc

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here