Ababyeyi benshi banezezwa n’uko abana babo b’abakobwa bakora ubukwe bagashinga umuryango ndetse bakabyara n’abana. Ariko igitangaje ni uko bababazwa n’uko abakobwa babo bateretwa ndetse bamwe bagakora ibishoboka byose ngo babikumire.
Kugira ngo umukobwa n’umuhungu bagere aho bategura umushinga wo gushyingirwa bagasezerana kubana akaramata, mpamya ko ari urugendo runini cyane ndetse ntatinya ko ruhera kuri zero. Ariko ikigaragara ubanza ababyeyi baba bifuza ko abana babo cyane cyane ab’abakobwa baza bababwira gusa ko bafite ubukwe ariko batirigeze bakora urwo rugendo rwose.
Muri urwo rugendo rwo kumenyana kugera aho bazagera aho bemezanya kubana akaramata, habamo gusohoka bagasangira, gusurana, kujyana hirya no hino, guhamagarana no kwandikirana kenshi n’ubundi buryo butandukanye bw’itumanaho. Ariko ibi byose ubona bibangamira ababyeyi benshi, ku buryo babifata nko kunanirana cyangwa kugira umuco mubi.
Bamwe ndetse banarenga ko bibabangamiye gusa bucece bakanavuga, bamwe biyama umukobwa wabo ku byo bise gukururana n’abasore. Ndetse abenshi bakanumvisha umukobwa wabo ko uwo musore ari kumushuka agira ngo amwangirize ubuzima, abandi bakamwereka ko ntakindi uwo musore agendereye uretse kumutera inda. Abandi bagafatirwa imyanzuro ikomeye mu gihe bamenye ko bari kumwe n’uwo musore.
Ibi nkunda kubyibazaho bikanyobera kandi mu gihe uwo mubyeyi aba yifuza ko umukobwa we azazana inkuru ibabwira ko ku tariki runaka afite ubukwe. Yego kugira impungenge ku mubyeyi birumvikana. Ariko na bwo sinabishyigikira bigeze aho, buri musore wese uvugishije umukobwa wawe uba wumva ikimugenza ari ukumugirira nabi, akenshi utanamuzi, rimwe na rimwe wanasanga akomoka mu muryango barera neza no kurusha uwanyu cyangwa kimwe n’uwanyu.
Numva umukobwa utari umwana wujuje imyaka y’ubukure, cyangwa nidushaka dufate imyaka 21 kuko mu Rwanda ariyo amategeko yemerera umuntu kuba yashinga urugo. Ariko na bwo nibaza uwaba yifuza kuzashinga urugo ku myaka 21, ubwo yaba yaratangiye urwo rugendo rw’urukundo mu myaka 18 nibura cyangwa wenda 19.
Yaba ari umuntu mukuru rero, ku buryo umubyeyi cyangwa umurezi yaba yaramaze kumutegura akamubwira uburyo bwiza umukobwa yakwitwara ageze mu gihe cyo kurambagizwa, bityo bimurinda impungenge nyinshi no guhagarika umutima mu gihe abonye umukobwa we ari kumwe n’umuhungu, kandi nyamara akaba ategereje ko azaza kumubwira ko afite ubukwe.
Mu ntambwe zo kurambagizanya kugira ngo umukobwa n’umuhungu bagere mu gihe cyo kujyanana kwerekana mu miryango yombi, ni uko baba bageze kure mu rukundo rwabo. None se babyeyi mwaretse abana banyu bakubaka urukundo rwabo ko umunsi nugera bazabagaragariza aho bigeze!
Ikindi ibi njyewe mbifata nk’ikimenyetso cy’intege nkeya cyangwa gutsindwa, ko umubyeyi aba ataraganirije umwana we ngo amutegure mu buzima buri imbere cyane ko aba abizi neza ko ari ibihe azageramo. Yego hari igihe ubona ko umwana yaba ari kumwe n’umuntu ubona inzira barimo atari nziza ukaba wamwereka ingaruka ukaba wanamubuza gukomeza. Ariko ntimukumve ko abasore bose ari ibiremwa bibi bigambiriye kugirira abakobwa nabi.
Src: Kigali Today