Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore uko waganiriza no gufasha umukobwa ugiye bwa mbere mu mihango

Dore uko waganiriza no gufasha umukobwa ugiye bwa mbere mu mihango

 Kuganiriza umukobwa ugiye cyangwa uri hafi yo kujya mu mihango, ni umukoro ukunda gukorwa ahanini n’ababyeyi b’abagore, ariko nabo hari benshi batazi uko baganiriza cyangwa bafasha umwana w’umukobwa ugiye mu mihango ku nshuro ya mbere.

Ubumwe.com bwifashiahije urubuga doctissimo mu gashami karwo k’ubuzima inzobere mu buvuzi bw’abagore Dr Marie-Claude Benattar, yagaragaje ko abagore benshi bibaza ibibazo bitandukanye igihe umwana wabo aba agiye mu mihango ku nshuro ye ya mbere. Aha ni mugihe cy’imyaka 12/13 ndetse hari n’igihe iza mu kigero cy’imyaka 10/11. Abenshi ukabona babuze aho bahera ndetse ubwabo bakumva bafite isoni, ubwoba biherekejwe n’amakenga, cyane cyane ko umwana aba yinjiye mu gihe cy’ubugore.

Kujya mu mihango ni intambwe y’ingenzi mu buzima bw’umuryango

Kujya mu mihango ni intambwe ikomeye cyane ku mukobwa kuko aba avuye mu cyiciro cy’abwana agiye mu cyiciro cyabakuru.  Ababyeyi benshi bagira impungenge nyinshi muri iki gihe, kuko baba bumva abana babo b’abakobwa bageze mu gihe gikomeye cyane. Ndetse abenshi bakabura n’aho bahera baganiriza abakobwa babo kuko baba bumva ibiganiro biza guhuza ku mibonano mpuza bitsina. Abenshi iyo babonye umukobwa wabo yagiye mu mihango bahita bumva ko bisobanura gutwita. Abenshi ndetse bakagira ikiniga bitewe n’umuco runaka akabona ko umwana we nawe atangiye urugendo rw’umuruho(Mu mico myinshi igikandamiza no guhohotera abagore).

Ariko nubwo bigenda gutya umwana yajya mu mihango nyina akababara. Ku rundi ruhande umwana agejeje imyaka 15 atarajya mu mihango, naho nyina agira guhangayika cyane ndetse no gutangira kubaza inzobere ikibazo umwana we yaba yaragize.

Uko wavuga ku mihango…

Muri iyi minsi abana benshi b’abakobwa kubaganiriza ku kijyanye n’imihango ntabwo kikiri ikintu giteye isoni, kubera iterambere. Abenshi baba barabonye hirya no hino ayo makuru, yaba mu bumwe bumwe cyangwa ubundi. Kuburyo batabifata nka kirazira. Ahubwo bumva ari ubuzima busanzwe ndetse bwangombwa bagomba kumenyaho byimbitse.

Nubwo umwana yaba yarumvise aya makuru mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko ntagisimbura ikiganiro agiranye n’umubyeyi umubyara cyangwa undi uhagarariye umubyeyi we kuko nibyo afata nk’amakuru y’impamo.

Inshingano y’umubyeyi hano ya mbere ni ukwumva ibibazo byose umwana yibaza kandi akagerageza kubimusobanurira mu buryo bworoshye yumva umwana abyumva neza akanabisobanukirwa.

Mubwire uti » Kujya mu mihango(kuva amaraso mu gitsina)  bigaragaza ubugore. Bivuga ko uba umaze kuba umuntu mukuru, wanashobora kubyara mu gihe waba wakoze imibonano mpuzabitsina »

Akenshi ku nshuro ya mbere ntabwo imihango ibabazanya, ariko akenshi iherekezwa no guhinduka kw’umubiri harimo nko kubyimba inda . Ariko aha ntibyanakubuza kuba wamubwira ko nubwo iyo nshuro atababaye ko hari igihe byashoboka ko ubutaha yazaza ikamubabaza, ariko ukamwumvisha ko ari ubuzima busanzwe. Wikwumva ko uko imihango ikumerera ari nako n’umwana wawe bigomba kumugendekera byanze bikunze. Mubwize ukuri.

Ikindi ugomba kumusobanurira uguhindagurika kw’imihango cyane cyane mu mwaka wa mbere akiyijyamo. Ibi bimufasha kwumva ko ari ibisanzwe gutinda cyangwa gutebuka. Bikamurinda kugira impagarara igihe imihango itinze kugaruka, cyangwa yakwihuta kugaruka ntibimutungure.

Ku bijyanye no kwiyitaho nabyo, musobanurirane ubugwaneza ibijyanye n’impapuro z’isuku, uko zikoreshwa ndetse ukamumenyesha ko bidahagarika imirimo ye ya burimunsi ahubwo yambara neza akikwiza ubundi ubuzima bugakomeza. Ndetse ukamusobanurira ko ari ari amarasa aza akanagenda ntacyo byangiza ku gitsina cye cyangwa ngo abe yakometse.

Mufashe kwishimira no kwizihiza iki cyiciro gishya

Iki ni igihe gikomeye cyane ku buzima bw’umwana w’umukobwa ndetse usanga abenshi aya matariki batayibagirwa. Mufashe kwizihiza iki gihe aba avuye mu cyiciro cy’ubwana akaba agiye mu cyiciro cy’umuntu ushobora kuba nawe yabyara akaba umubyeyi.

Iki gihe akenshi umwana w’umukobwa ahindura imyenda yambaraga, inyogosho ndetse n’imyifato cyangwa amavuta yo kwisiga, kuko aba yumva ko yavuye mu cyiciro kimwe akajya mu kindi. Kandi koko ni nabyo. Mufashe rero kubyishimira no kwitegura uru rugendo rushya rw’ubuzima aba atangiye.

Kera mu bihugu bimwe na bimwe bajya bakorera uyu mukobwa umunsi mukuru ariko ubu bigenda bikendera. Uyu munsi wabaga ari umwe mu minsi ikomeye y’umukobwa bakawizihiza ahabwa ikaze n’abakobwa bakuru ikaze mu cyiciro kindi cy’ubuzima. Bakamuha impano zitandukanye ziganjemo iz’ibara ry’umutuku nk’ikimenyetso cy’amaraso. Urugero nk’imyenda n’inkweto by’umutuku, imirimbo y’umutuku cyangwa ibara bisiga ku munwa naryo ritukura. Ubundi bakanywa bakanarya biherekejwe n’indirimbo n’imbyino zitandukanye.

Si byiza gufata umwana wagiye mu mihango ngo uhite umwumvisha ko ubwo uhagaritse umutima ko bazamutera inda. Hoya mwereke ko wishimiye igihe agezemo, umwereka ko bigaragara ko ubuzima bwe bumeze neza. Ndetse binatanga icyizere ko azaba umubyeyi igihe cyose azaba agejeje igihe cyangwa abifasheho umwanzuro.

 

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here